Nyamagabe: Babiri bafatanwe kanyanga n’inzoga z’inkorano zitemewe

Mubikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko Tariki 05 Gashyantare 2019, Polisi mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Nkomane ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bafashe uwitwa Kamere Thadde w’imyaka 52 afite kanyanga n’inzoga z’inkorano akorera mu rugo iwe.

Kamere Thadde wakoranaga na Nsanzimana Theoneste mu gukora no gukwirakwiza inzoga z’itemewe yafashwe amaze guteka litiro 40 za Kanyanga ndetse anafite litiro 500 z’inzoga z’inkorano zizwi nka Muriture.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko gufata aba bagabo bombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage batanze amakuru ko mu rugo rwa Kamere hakorerwa ibiyobyabwenge akabiranguza n’ababicuruza baturutse hirya no hino muri kariya karere”

Akomeza avuga ko mu kuhagera Polisi yasanze afite biriya biyobyabwenge ndetse hanafatirwa ibikoresho akoresha mu gukora ibyo biyobyabwenge.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru ku gihe kuko bifasha mu gukumira ibyaha byagombaga guhungabanya umutekano.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.’’

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije Igihugu cyose kuko bikomeje kwangiza urubyiruko kandi arirwo ruzubaka u Rwanda rw’ejo hazaza. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ikaba yarahagurukiye kubirwanya binyuze mu gutanga inyigisho ku babikora, kugorora ababaswe n’ibiyobyabwenge ndetse no guhana ababicuruza.

Kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bikwiye kuba ibya buri wese hatangwa amakuru yaho bigaragara.

Amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanwe inzoga z’inkorano zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu gihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi , kanyanga n’ibindi akurikiranwa n’ingingo ya  263 mugitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →