Nyamagabe: Gitifu w’Umurenge yashyizeho Guma mu rugo, Akarere kamwamaganira kure

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe yafashe icyemezo cyo gushyira Abaturage b’Akagari ka Gatare muri Guma mu rugo, ndetse ashyiraho ingamba zigomba gukurikizwa. Ubuyobozi bw’Akarere bukibona itangazo rya Gitifu bwahise bumwamaganira kure, busaba abantu kudaha agaciro ibyakozwe na Gitifu, buvuga ko nta burenganzira abifitiye.

Mu busanzwe, kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, Inama y’Abaminisitiri niyo ifata ibyemezo n’ingamba zishyira cyangwa zikura abaturage muri Guma mu rugo, bigakorwa n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe cyangwa se Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu. Kubona Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yifata agashyiraho Guma mu rugo mu Kagari kari mu Murenge ayobora byatumye akarere kitandukanya nawe, karamwamagana.

Dore itangazo rya Guma mu rugo ryasohowe na Gitifu;

Dore ubutumwa bw’Akarere kanyujije kuri Twitter kamagana ibyakozwe na Gitifu;

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →