Nyamagabe: Umuturage yagabiwe inka yishimwe nyuma yo gufata ifumberi aho kuyica akayitabariza

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, nibwo mu Murenge wa Buruhukiro Umudugudu wa Kagano, Akagali Kizimyamuriro, mu Karere ka Nyamagabe Umuturage witwa Nzamuturimana Innocent yahawe inka yishimwe nyuma yo kubona inyamaswa y’ifumberi yavuye mu cyanya cyayo aho kuyica agahamagara inzego z’ubuyobozi.

Iki gikorwa gifatwa nk’ikindashyikirwa cyabaye muri Gicurasi uyu mwaka aho Nzamuturimana yabonye iyi nyamanswa y’Ifumberi aho kugira ngo ayice ayirye nk’uko abandi babigenza we agahitamo guhamagara abakozi ba RDB.

Ubwo yari ategereje ko abakozi ba RDB bamugeraho, yafashe iyi nyamaswa imeze nk’ihene ayishyira mu nzu, ayiha ubwatsi bw’urubingo iba irya.

Nzamuturimana w’imyaka 28, ubwo yaganira na UKWEZI mu kwezi kwa Gicurasi yavuze ko icyatumye afata icyemezo cyo guhamagara abakozi ba RDB ari uko yari amaze iminsi yumva mu itangazamakuru ubutumwa buvuga ko inyamaswa zo mu gasozi zifite akamaro.

Yagize ati “Naje gukurikira kuri radiyo numva ko inyamaswa zidufitiye akamaro niyo mpamvu nafashe icyo cyemezo”.

Ubwo yahabwaga iyi Nka n’Umuryango wita ku bidukikije, Nzamuturimana yavuze ko azayifata neza kandi agakomeza gushishikariza abandi kwita ku nyamaswa birinda kuzisagarira.

Umuyobozi nshingwabikorwa mu Muryango Biccor(wita kubidukikije) Ange Imanishimwe ariwo wanagize uruhare mu gutanga iyi Nka yabwiye Intyoza.com ko impamvu bahisemo guhemba uyu muturage ari uko Umuntu nawe ari ikinyabuzima, ariyo mpamvu mu rwego rwo gufasha abaturage kubona hafi ibyo bajyaga kureba muri Nyungwe bagomba kubafasha babibaha ariko babibutsa ko inyamaswa nazo ari ibinyabuzima bigomba kwitabwaho cyane cyane abwira urubyiruko ko ari ngombwa kubungabunga inyamaswa kuko ari ibinyabuzima bikenera kwitabwaho aho kuzibona nk’izo kuribwa.

Ati:’’Ningombwa guhemba abaturage bindashyikirwa bagaragaje gufasha ibindi binyabuzima kubaho. Birashoboka ko yari kubona iri nyamaswa akayirya ariko we yahisemo guhamagara RDB ayishyira mu rugo ayiha ubwatsi. Icyo tugomba gukora rero ni ugushimira abantu bindashyikirwa nkabo”. Uyu Muryango wita ku bidukikije, ukorera mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure washyikirije iyi Nka uyu muturage yasabye abandi baturiye ishyamba rya Nyungwe n’abaturage muri rusange kurangwa n’ibikorwa byiza kandi bakarushaho kubungabunga Parike ya Nyungwe.

Ishyamba rya Nyungwe riherereye mu majyepfo ashyira iburengerazuba bw’u Rwanda, muri 2004 nibwo ryahindutse Parike y’Igihugu ya Nyungwe. Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare zisaga 1000, irimo amoko 1250 y’ibimera, amoko 367 y’inyoni, n’inyamaswa zirimo amoko 13 y’inkende.

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →