• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko
14/11/25
Amajyepfo-Turindane: Kamonyi ku isonga mu mpanuka zirimo izihitana ubuzima bw’Abantu
14/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET byamusabye gusa iminota 7 kugira ngo atsindire 247,860 Frws
14/11/25
Kamonyi: Ubuyobozi bw’Akarere ku Ruhimbi rw’Itorero EPR mu cyumweru cyahariwe Umuryango

Nyamasheke: Bibukijwe kwita ku mibereho myiza y’umwana, bamurinda icyamusubiza inyuma

Umwanditsi
February 12, 2019

Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yasabye abaturage bo mu murenge wa Cyato gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakita ku mibereho myiza y’abana.

Ni ibiganiro byahawe abaturage tariki ya 10 Gashyantare 2019, bigamije kubereka uruhare bafite mukurwanya ibiyobyabwenge byiganje cyane mu rubyiruko ndetse no kubashishikariza kurushaho kwita ku mibereho y’abana babarinda kugwingira.

Inspector of Police (IP) Philippe Abizeye ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Nyamasheke yasabye ababyeyi kwita ku mirire y’abana mu rwego rwo kubarinda indwara ziterwa n’imirire mibi.

Yagize ati “Igwingira ry’abana bato ni kimwe mu bidindiza imikurire yabo  haba ku mubiri ndeste no mu mitekerereze,  mu kwiriye kumenya ko imirire y’abana ari ishingiro  ry’imikurire myiza yabo. Mu kuzuza izo nshingano rero, turabasaba kugira uturima tw’igikoni two guhingamo imboga zizajya zibafasha kubona indyo yuzuye.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kurangwa n’isuku haba aho bakorera naho baba no kuyigirira abana mu rwego rwo kubarinda indwara ziterwa n’isuku nkeya.

IP Abizeye, yasabye urubyiruko kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bifitanye isano nabyo, ahubwo bakarushaho gutanga amakuru ku gihe y’ababicuza n’ababikoresha kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “Urubyiruko nirwo rugaragara mu mubare munini w’abakoresha ibiyobyabwenge  niyo mpamvu nk’urubyiruko rwa Cyato mu kwiriye kwirinda ikoreshwa ryabyo  ndeste no kwirinda ikwirakwizwa ryabyo aho mutuye kandi mukagaraagza ababigiramo uruhare bose.”

Yibukije urwo rubyiruko gushinga amastinda agamije kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo ntandaro y’ibindi byaha biteza umutekano muke mu baturage.

Abitabiriye ibi biganiro bavuze ko hari ibyo batanozaga neza, cyane cyane ibirebana no kugira uruhare runini mu kurwanya ibiyobyabwenge, bakaba biyemeje kutarebera uwo ariwe wese bakeka ubigiramo uruhare kuko babwiwe ingaruka zabyo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5912 Posts

Politiki

4162 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1031 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga