Nyandwi Désiré intumwa ya rubanda yitabye Imana

Mu gihe kitageze ku byumweru bi biri, mu nteko ishinga amategeko urupfu rwongeye gutwara intumwa ya Rubanda, Hon. Nyandwi Désiré yitabye Imana.

Nyandwi Désiré benshi bigeze kumenya ku kazina ka Desideri, amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com aremeza ko yamaze kwitaba Imana. Iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda urupfu rwe ruje rukurikira urwa Hon. Jean de Dieu Mucyo wari mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Senana. Mucyo,  yitabye Imana mu cyumweru gishize urupfu rwe rwashegeshe abatari bake.

Ku rubuga rw’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda(Website), hariho amagambo agira ati:”Hamwe n’umutima uremerewe wuzuye agahinda, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda irabamenyesha ko Hon. NYANDWI Désiré yitabye Imana kuri uyu wa 14 Ukwakira 2016, mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.”

Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com avuga kandi ko iyi ntumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Hon. Nyandwi Désiré yagejejwe mu bitaro byitiriwe umwami Faycal yumva atameze neza ariko kandi ngo atari ibikomeye cyane nubwo byanze bikarangira Imana Imuhamagaye.

Hon. Nyandwi Désiré, impamvu y’urupfu rwe ntabwo irashyirwa ahagaragara, atabarutse yari amaze imyaka igera kuri 13 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aho yatowe avuye mu muryango wa RPF Inkotanyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →