Nyanza: Abaturage ba Cyabakamyi barashinja abayobozi kubita Abasazi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa  Cyabakamyi, barashinja abayobozi babo kutabakemurira ibibazo baba  babazaniye cyangwa se ngo babahe service baba baje  kubasaba ahubwo bagahitamo kubita abasazi, bagamije  kubacubya no kubaca intege ngo badakomeza kubaza  ibyabazanye.

Musabyimana Philimene utuye mu kagari ka Nyarurama umurenge wa Cyabakamyi, avuga ko yari afite ikibazo cy’umwana urwaye kandi arembye, hanyuma yajya  kumushakira ubwisungane mu kwivuza, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari  witwa Suzana aho kumukemurira ikibazo yahise amwita ko ari umusazi, uyu mugore  ngo byaramubabaje cyane.

Yagize  ati«yarantutse  ngo  ndi  umusazi, birambabaza  cyane, ku  buryo   nanjye  nahise  musubiza nti niba ubona ndi umusazi, nyohereza i ndera njye kwivurizayo, ariko we  kunyita  umusazi».

Umwe mubayobozi b'inzego zibanze washyizwe mu majwi n'abaturage.
Umwe mubayobozi b’inzego zibanze washyizwe mu majwi n’abaturage.

Niyigena Yvone nawe utuye muri uyu murenge, avuga ko  yasiragijwe  kenshi  n’ushinzwe  imibereho myiza y’abaturage ku murenge, yanga  kumukemurira ikibazo cy’umwana  afite  urwaye  akaba  afite  ikibazo  cy’ubumuga, Yvone  bitewe  n’uko  ari  umukene, umurenge  wari  wamwemereye  kumufasha  kuvuza  umwana  we, ariko avuga ko kuva mu kwezi  kwa 12 umwaka ushize wa 2015, ahora  asiragizwa bamubwira ngo nagende azagaruke  ejo, bigahora gutyo gutyo. ubu  ngo  iyo  atungutse ku murenge, uyu  muyobozi  amwita umusazi, inkorabusa  n’ibindi  byinshi, ngo  kuko  ahahora kandi aba azanywe  n’ikibazo  cye kimukomereye.

Nkurikiyumukiza  Jean  Marie Vianney, umunyamabanga  nshingwabikorwa  w’umurenge   wa  Cyabakamyi, avuga ko iki kibazo cy’abakozi bamwe batuka ndetse bakanabwira  nabi abaturage atari akizi, ariko ko agiye kugikurikirana, ndetse agasaba abaturage kujya  baza  bakamubwira  ikibazo  bafite  ndetse  haba  hari  n’ubahaye  serivice  mbi  bakihutira  kubivuga ntibabyihererane.

Umunyamabanga nsgingwabikorwa w'umurenge wa Cyabakamyi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi.

Umurenge wa Cyabakamyi ni umwe mu mirenge 9 igize akarere ka Nyanza, ni  umurenge  ugizwe n’utugari 5, ukaba  utuwe n’abaturage 22000, abahatuye ahanini batunzwe  n’ubuhinzi bw’ibigori, urutoki, imyumbati ndetse n’ibishyimbo, ni umurenge kandi  ubonekamo amata menshi, gusa  bikigoranye kubonera umusaruro wabo isoko bitewe no kutagira ibikorwa remezo nk’umuhanda ndetse  n’amashanyarazi.

Uwambayinema Marie Jeanne 

Umwanditsi

Learn More →