Nyanza: Inzu yakoreragamo Urukiko rw’Umwami igiye kugirwa inzu ntangamakuru ku bukerarugendo

Ku cyicaro cy’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 07 Nyakanga 2022, mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko inzu yahoze ikoreramo Urukiko rw’Umwami igiye gushyirwamo amakuru azajya yifashishwa n’abazajya bagenderera aka kare, aho hazajya hanagaragaramo amakuru yose ajyanye n’ubukerarugendo butandukanye bukorerwa i Nyanza.

Meya Ntazinda, yagize ati” Twararebye dusanga iyi nzu yakoreshwaga n’Umwami ikwiye gushyirwamo amakuru yerekeye ubukerarugendo bushobora gukorerwa aha mu karere kacu. Ikigamijwe ni ukwereka abatuga ko hari byinshi bakwiye gusura kandi mbere yo guhaguruka bazajya babanza gusura iyi nzu”.

Akomeza yemeza ko imirimo ikomeje kandi bifuza ko amakuru yose ajyanye n’ubukerarugendo bukorerwa muri aka karere azajya agaragara muri iyi nzu hagamijwe guha abahagana kwibonera amakuru y’ibyo bashobora gusura.

Yagize ati” Ntabwo turasoza imirimo yose ariko twifuza ko buri wese uzajya agana hano azajya ataha afite icyo atahanye harimo n’amakuru yerekeranye n’ubukerarugendo bwacu kandi agaragara ku buryo uje gusura ahita ayabona nawe ubwe akaba yasobanuza ibyo atabashije kubona”.

Yongeyeho ko kandi batekereza kuhageza bimwe mu bikoresho bitandukanye abazajya bajya gusura ibice bitandukanye bazajya bifashisha harimo; Inkoni zo kwitwaza, Inkweto zo kwambara zijyanye n’aho bashaka gusura ndetse n’ibikoresho bitandukanye.

Yagize ati” Nihamara gutungana neza twashyizemo amakuru, tuzazana n’ibindi bikoresho by’ubugeni Nyarwanda byajya bigaragaza neza umuco wacu ndetse hagashyirwamo inkoni zo kwitwaza, inkweto zo kwambara ku bazishaka kandi zikazaba zijyanye n’imiterere y’aho bagomba gusura ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byo kwerekana amateka yacu mu gihugu ndetse n’umwihariko w’Akarere kacu”.

Mu bindi kandi bizaba biri muri iyi nzu ni uko hazaba harimo amakuru ajyanye n’uko Umwami yajyaga aca imanza. Meya Ntazinda, yemeza kandi ko mu minsi mike ibyo bategenya byose bizaba byashyizwemo harimo n’ibyo abantu bashobora kwifashisha byo kurya mu gihe bagiye mu rugendo cyangwa bavuyeyo.

Aka kerere ka Nyanza, gaherutse gutangiza umushinga ujyanye na Culture trails ikaba igizwe n’ibice bibiri harimo “Royal Trails” nayo ikaba igizwe n’inzira z’Ubwami, Musee, Urukari no Kwigira, Icyuzi cya Nyamagana, Umusezero w’Abami, Mu Gakenyeri aho Musinga yaratuye ndetse n’igice cyiswe”Big view“, aho ushobora guhagarara ukareba Igice kinini cya Nyanza ndetse ukaba wanabona ibirunga mu gihe cyiza.

Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka, aka karere ka Nyanza mu mwaka wa 2019 kasuwe n’abakerarugendo basaga ibihumbi 75 (75000) nkuko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’aka karere, aho nako kabitangarijwe n’Inteko y’Umuco ari nayo yasigaranye inshingano zo kurebera ibyakorwaga n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingoro ndangamuco mu Rwanda kuri ubu byahujwe.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →