Nyanza: Kugenda udafite Mituweli ni nkokujyana imodoka mu muhanda nta bwishingizi-Min Mukabaramba

Mukabaramba Alivera, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo yatangizaga ubukagurambaga bwa Mituweli y’umwaka wa 2019-2020 mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza kuri uyu wa 2 Mata 2019 yasabye ko buri wese mubyo ateganya, Mituweli igomba kuza ku isonga.

Min Alivera Mukabaramba, yibukije ndetse asaba buri muturage wo mu karere ka Nyanza no mu Rwanda hose muri rusange ko ntawe ukwiye kujya mu muhanda adafite ubwishingizi bw’Ubuzima-Mituweli, ko kubirengaho ari nko gufata imodoka ukayishyira mu muhanda itagira ubwishingizi.

Yagize ati“ Kujya mu muhanda udafite Mituweli ni nko gufata imodoka ukayitwara idafite ubwishingizi, iyo ukoze impanuka urirwariza”. Minisitiri Mukabaramba, akomeza avuga ko ubu bukangurambaga butareba gusa abaturage b’Akarere ka Nyanza, ko ahubwo ari buri munyarwanda wese.

Abaturage bari bitabiriye itangizwa ry’ubu bukangurambaga kuri Mituweli ari benshi.

Akomeza ati“ Ubwishingizi bw’ubuzima (Mituweli) ni ngombwa mu buzima kimwe no kurya, kimwe no kunywa amazi, kimwe n’ikintu cyose nkenerwa. Mu bintu bigomba kwitabwaho mbere mu muryango na Mituweli irimo”.

Mukabaramba, yijeje abaturage ko Minaloc n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gushyira ingufu mu kugeza ibikewe ku baturage kugira ngo serivise bahabwa irusheho kubanogera.

Yasabye kandi ko abaturage bakwitondera abatekamitwe bateye, bakirinda kugira uwo bizera ngo bakusanye amafaranga bayamuhe ajye kubishyurira Mituweli. Yabasabye kujya biyambaza ubuyobozi aho biri ngombwa.

Muri ubu bukangurambaga, abakuru b’imidugudu ibiri yahize iyindi kwesa umuhigo wa Mituweli bo mu Murenge wa Ntyazo bahemwe igare kuri buri umwe, bahabwa n’umutaka wo kubakingira izuba n’imvura.

Abakuru b’Imidugudu bahembwe amagare n’imitaka kubwo kwesa umuhigo wa Mituweli 100% no gukemura ibibazo mu baturage bayobora.

Ku rwego rw’AKarere ka Nyanza, abamaze gutanga Mituweli y’umwaka wa 2018-2019 barangana na 83,6%. Hatanzwe ubuhamya ku kamaro ka Mituweli aho bamwe mu baturage berekanye ibyiza byayo, biyemeza ko bagiye gufatanya mu bukangurambaga urugo ku rundi kugira ngo n’abasigaye batarishyura bagire bwangu.

Min Mukabaramba na Mayor w’Akarere ka Nyanza baganira.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →