Nyanza: Sitade Perezida Kagame yemeye igiye gutangira kubakwa na Miliyari 146

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme aremeza ko imirimo yo gutangira kubaka stade Olympic bemerewe na Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Kagame Paul igiye gutangira ndetse ikajyana n’ibindi bikorwa bizaba biyigaragiye. Ibyo byose bizashyirwa ku buso bwa hegitari 28 i Mwima na Mushirarungu, aho byose bizatwara asaga Miliyari 146. Sitade yonyine izatwara miliyari 60 ikazaba isakaye yose kandi ifite imyanya ibihumbi 20 yicarwamo.

Ibi Meya Ntazinda avuga, abihera ku kuba inyigo y’ibigomba gukorwa yaramaze kunozwa ndetse ikaba yarashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda hamwe na Minisiteri ya Siporo kugirango imirimo itangire gukorwa.

Meya Erasme agira ati” Nibyo ni umushinga wakozwe mbere, ariko ukomwa mu nkokora na COVID-19. Ubu inyigo yasubiwemo kugirango inoge ndetse twarayirangije ndetse inashyikirizwa ababishinzwe barimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda, RHA (Rwanda Housing Authority) na Minisiteri ya Siporo, hagamijwe kucyemeza ngo kinatangire gushyirwa mu bikorwa ku buso bwa Hegitari 28. Twahisemo I Mwima na Mushirarungu, ariko iyi nyigo igaragaza ko kubaka iyi sitade izatwara miliyoni 60 ikazaba ifite intebe zo kwicaraho ibihumbi 20, ariko uyu mushinga wose uzatwara agera kuri miliyari 146″.

Akomeza yemeza ko imirimo yo gutanga ingurane yari yakozwe kuri bamwe ariko abasigaye nabo bagiye guhabwa amafaranga kugirango bimurwe, bityo imirimo izatangire ibibazo byose byarakemuwe. Avuga ko binejeje kuko bagiye kubona ahantu hagari ho  kwidagadurira.

Yagize ati” Nibyo dutangira uyu mushinga hari bamwe bari babariwe imitungo yabo ntibahita babona amafaranga, ariko nitureba tugasanga amezi ateganywa n’itegeko yarashije tuzababarira ku giciro gishya kandi turifuza ko ibijyanye n’ingurane bigomba  kubanza gutangwa maze tugatangira imirimo byose byararangiye. Tugiye kubona ahantu ho kwidagadura”.

Yemeza kandi ko abaturage b’akarere ka Nyanza bahishiwe byinshi n’Igihugu kandi ko icyo bashaka ari ukuzamura impano z’abana bato ariko n’abakuru bagakora siporo, bakirinda indwara. Ahamya ko nubwo ubu bakora Siporo, ariko ko bizababera akarusho kuko bazaba bafite igikorwa cyo kwifashisha.

Uyu mushinga wa Sitade Olympic ya Nyanza, uzaba ugizwe n’ikibuga cyo gukiniraho (Pelousse) kizaba gifite inzira zo gukiniramo kwiruka ku maguru, ikibuga cy’imyitozo ku mukino w’umupira w’amaguru, Gymnase ndetse hakazashyirwaho igice cyo gukiniramo imikino Gakondo nk’umuco Nyarwanda.

Iyi sitade, yahawe izina rya “Nyanza olympic Stadium” izubakwa i Mwima na Mushirarungu, ikaba izatwara Miliyari 146, aho izaba ifite imyanya yo kwicarwamo isaga ibihumbi 20 n’ibindi bikorwaremezo bizaba biyigaragiye kandi bigaragara ko nayo izaba yinjijwe muri “Culture Trails” ndetse n’inzira z’ubukerarugendo zica hafi y’ikiyaga cya Bishya. Hazakorwa umuhanda wa kaburimbo ugana kuri iyi sitade uzaba ufite hafi ibirometero 2, ukazava ku cyuzi cya Nyamagana ugana aha hazubakwa iyi sitade mu murenge wa Rwabicuma. Ibi kandi bizagura umujyi ndetse n’isura yayo ikazahinduka.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →