Nyanza: Umugabo yafatiwe mu cyuho atetse kanyanga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Gashyantare 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yaguye  gitumo  uwitwa Mujejimana Antoine  w’imyaka 36 y’amavuko  utuye mu kagari ka Gatagara umurenge wa Mukingo atetse Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief  Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugira ngo uyu mugabo afatwe ari amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru agaragaza ko muri ruriya rugo hatekerwa kanyanga, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata maze bafatirwa mu cyuho.’’

CIP Karekezi yavuze ko bakihagera basanze uyu muturage amaze kwarura litiro 22 agikomeje ibikorwa byo guteka kanyanga, akaba yahise afatwa agashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana.

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru ku gihe kuko birokora ubuzima bwa benshi.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.’’

Yakomeje ashimira abaturage imikoranire myiza n’inzego z’umutekano bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, turishimira ko aho babibonye bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bwa benshi.’’

CIP Karekezi asoza asaba abagifite gahunda yo kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano kubihagarika kuko uretse kuba biteza igihombo bikagira ingaruka ku buzima bw’abantu, binahungabanya umutekano bityo uzabifatirwamo wese akaba azabihanirwa n’amategeko.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva  ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →