Nyanza: Urubanza rwa Urayeneza Gerard na bagenzi be rwagombaga gusomwa rwongeye gusubikwa

Urukiko Rukuru, Urugereko Rukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rukorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwasubitse isomwa ry’urubanza ruburanirwa mu bujurire ruregwamo Urayeneza Gérard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe hamwe na bagenzi be.

Urayeneza, yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside, ahanishwa igifungo cya burundu.

Abareganwa na we barimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elisée, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari nyuma yo gutoroka ubutabera.

Byari biteganyijwe ko uru rubanzwa rusomwa kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare  2022, ariko rwimuriwe kuya 31 Werurwe uyu mwaka wa 2022.

Abari bitabiriye isomwa ry’uru rubanza bari bategereje ko imyanzuro isomwa maze umucamanza avuga ko uru rubanza rutari busomwe ahubwo rugomba kuzasomwa ikindi gihe kubera ko umwe mu bagize inteko iburanisha uru rubanza ikuriwe na Muhima Antoine yinjiye mu rubanza nyuma, ndetse aza guhura n’uburwayi bwatumye atinda gusoma Dosiye, ariko ubu yarayisomye hasigaye igihe cyo kwandika imyanzuro.

Urayeneza Gerard, yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yahamijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga naho bagenzi be bagiye bahabwa imyaka 8 bashinjwa kuzimiza amakuru, ibimenyetso byerekeye amakuru ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Akimana Jean de Dieu

Umwanditsi

Learn More →