Nyarugenge: Abakora irondo ry’umwuga bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Kuri uyu wa 4 tariki 6 Kamena 2019, mu cyumba cy’inama cya St Gedeon giherereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima habereye amahugurwa y’abagize irondo ry’umwuga bagera kuri 250 bakorera muri uwo murenge.

Irondo ry’umwuga ni urwego rushyirwaho n’inzego z’ibanze, rukagira uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo aho batuye.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nsabimana Vedaste, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi ndetse n’umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukamugema Jeanine n’abandi baturutse mu nzego z’ibanze.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste yashimye imikorere n’imikoranire irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze by’umwihariko irondo ry’umwuga.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe umutekano rudufasha muri byinshi bijyanye no gucunga no kubungabunga umutekano aho dutuye ndetse n’ibyacu. Niyo mpamvu mu gihe muhawe amahugurwa ibyo mwigishijwe bitagomba kuba amasigarakicaro, ahubwo bigomba kubabera urugero rwiza rw’ibyo mukora mu kazi kanyu kaburi munsi.”

Yakomeje abibutsa ko gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko Polisi y’Igihugu batanga umusaruro mu gukumira ndetse no kurwanya ibyaha bitaraba bikwiye kuba ibya buri wese kugira ngo turusheho kuba mu gihugu gifite umutekano usesuye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yasabye abagize irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhima kurwanya ihohoterwa rishingiye kugitsina.

Yagize ati “Aho mutuye n’aho mukorera hari aharangwa ihohotera rishingiye kugitsina, ntabwo umuryango nyarwanda ushobora gutera imbere mu gihe hakirangwamo ubwumvikane buke n’amakimbirane hagati y’abashakanye, abana b’abakobwa bafatwa kungufu n’ibindi. Mukwiye gufata iyambere mu gutanga amakuru y’ababigiramo uruhare mu tungira agatoki Polisi kugira ngo ibikumire bitaraba.

CIP Umutesi yakanguriye abagize irondo ry’umwuga mu murenge wa Muhima kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu murenge bakoreramo n’ahandi hose babiketse.

Yagize ati “Muri uyu murenge wanyu kimwe n’ituranye nawo hari ahagaragara abakoresha ibiyobyabwenge bitandukanye, urumogi, kanyanga, inzoga zitemewe n’ibindi. Turabasaba kubirwanya kuko muzi ko ahanini aribyo biza ku isonga mu gutuma hakorwa ibindi byaha bitandukanye biteza umutekano muke mu baturage.”

Yakomeje ababwira ko bakwiye kugira uruhare rugaragara mu bukangurambaga bwa “GERAYO AMAHORO” buzamara ibyumweru 52 bugamije gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abantu babugeza kuri benshi.

Yasoje ashima uruhare irondo ry’umwuga rigira mu kubungabunga umutekano, abasaba gutangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano n’ituze ry’abanyarwanda.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →