Nyarugenge: Batatu bafashwe bakekwaho gukora  amafaranga y’amiganano

Kuri uyu wa  Kana tariki 03 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali k’ubufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima bazindukiye mu gikorwa cyo kugenzura amahoteri n’andi mazu acumbikira abantu(Lodges) hagamijwe kureba ko yujuje ibisabwa. Muri iri genzura, hafatiwe abantu 2 barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Muri icyo gikorwa nibwo Nteziryayo Ben Fidel w’imyaka 36, Bizimana Jean de Dieu w’imyaka  37 na Ntibiringirwa Francois ufite imyaka 27 bafitiwe mu nzu icumbikirwamo abantu by’igihe gito (Lodge) barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP)  Emmanuel Kayigi  avuga ko aba bagabo bombi bafatiwe mu cyuho barimo gukora amafaranga y’amiganano.

Yagize ati:”Twageze mu nzu icumbikirwamo abantu(Lodge) izwi ku izina rya Karibana Bar  iherereye i Nyabugogo tubona harijimye cyane kandi ari ku manywa, twagize amacyenga twinjiramo dusangamo bariya bagabo bafite ibikoresho byifashishwa mu gukora amafaranga ndetse bari mu bikorwa byo kuyakora.”

CIP Kayigi avuga ko abo bagabo bari bataratangira gusohora inoti z’inkorano ariko bari bafite impapuro zisize imiti ndetse banafite inoti nzima bifashisha bakora amiganano.

Ati:”Baratubonye barikanga nk’abari mu byaha, tubabajije ibyo barimo baraceceka, turebye mu bikapu byabo bari bahishe munsi y’igitanda dusangamo inoti nyinshi nzima n’ibipapuro byinshi bamaze gusiga imiti, ibyo bipapuro bari bamaze kubipimaho inoti nzima byafashe ibara hasigaye kubinyuza mu kamashini ngo basohore inoti y’inyiganano.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yaboneyeho gusaba ba nyiri amahoteri kujya bashishoza ku bantu bagiye guha amacumbi kuko rimwe na rimwe haba harimo abanyabyaha.

Yanaboneyeho gukangurira abanyarwanda kujya bashishoza ku noti nshya bakira kuko hari ubwo ziba ari impimbano.

Yavuze ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu kuko atesha agaciro amafanga mazima, asaba abanyarwanda kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose babonye umuntu ufite amafaranga y’amiganano cyangwa ayakora.

Nteziryayo Ben Fidel umwe muri abo bagabo bafashwe, Polisi yamusanganye icyangombwa kigaragaza ko amaze amezi atatu gusa afunguwe nyuma yo kumara umwaka muri gereza yarahamijwe ibyaha byo gukora amafaranga y’amiganano.

Kuri ubu aba bagabo bose Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Ingingo ya 269 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →