Nyarugenge: Hafatiwe imodoka ipakiye ibicuruzwa bya magendu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Mata 2019, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo, yafashe imodoka RAB 761 U yo mu bwoko bwa ISUZU TROOPER ipakiye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye.
Iyo modoka yari itwawe na Nzabahimana Alphonse w’imyaka 33 yari ipakiye ibicuruzwa birimo amabaro 10 y’imyenda ya caguwa, amasafuriya 127 n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko iyo modoka yafatiwe mu kagari ka Cyivugiza n’abapolisi bari mu kazi.

Yagize ati” Abapolisi bari mu kazi bagenzura imodoka zikora zidafite ibyangombwa byuzuye ndetse n’izitwara ibintu bitemewe, mu kuyigenzura niko kuyifatana iyi magendu “.

Nzabahimana Alphonse akimara gufatwa yavuze ko yahawe ikiraka cyo kugeza ibi bicuruzwa mu Mujyi abikuye mu y’indi modoka ku giti k’inyoni.

CIP Umutesi avuga ko kariya gace gakunze kuba inzira y’abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu ari nayo mpamvu Polisi ikunze kuhabafatira, yongeraho ko nubwo Nzabahimana avuga ko ari ikiraka yahawe atavuga imodoka yabimuhaye aho yavaga ndetse naba nyirabyo.

Umuvugizi avuga ko ibi bicuruzwa byahise bishyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ( Revenue Protection Unit) ishami rya Nyarugenge.

Akomeza avuga ko ubucuruzi bwa magendu budindiza ubukungu n’iterambere by’igihugu, aho usanga ibicuruzwa bikorerwa mu nganda z’imbere mu gihugu cyangwa byinjijwe mu buryo bwemewe n’amategeko bitagurwa cyangwa se bikagurwa ku giciro cyo hasi.

Yagize ati” Magendu idindiza ibindi bicuruzwa kuko ba nyirabyo babigurisha ku giciro cyo hasi. Inadindiza kandi iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu no hanze yacyo kandi bikagabanya n’umusaruro.
Yongeraho ko magendu inyereza imisoro n’amahoro kandi ariyo yubaka ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, imihanda n’ibindi.  Agasoza asaba buri wese kuyirwanya no gutanga amakuru y’abayicuruza kuko igira ingaruka ku muryango nyarwanda.

Ingingo 199 mu mategeko ajyenga ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African community management act) itegenya ko uwafatiwe muri magendu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri n’ihazabu ingana na kimwe cya kabiri cy’agaciro k’ibyo yafatanwe. Inateganya ko ikinyabiziga cyafatiwemo gishobora gufatirwa burundu mu gihe umushoferi wari ugitwaye acibwa amadorari y’Amerika atarenze 5000$.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →