Nyarugenge: Polisi yafashe ukekwaho kwiyita umushinjacyaha akambura abaturage

Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali kubufatanye n’abaturage yafashe umugabo ikekaho kwiyita umushinjacyaha akambura abaturage amafaranga abizeza kubakuraho amadosiye bakurikiranweho n’inkiko.

Munyemana Octave w’imyaka 37 y’amavuko yafatiwe mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima yiyita umushinjacyaha ukorera mu rukiko rwa Muhanga aho yabeshyaga abaturage akabemeza ko hari amadosiye ubushinyacyaha bu bakurikiranyeho.

Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Munyemana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage yashakaga kwambura.

Yagize ati “ Uyu mugabo yegereye abaturage abumvisha ko yababonye kurutonde rw’abantu bagomba kwishyuzwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko ko bamuhaye amafaranga yabakura kuri uru rutonde’’.

Akomeza avuga ko aba baturage bamuketsemo ubutekamutwe bakihutira kumenyesha ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ruswa.

Yagize ati “Bemeranyije amafaranga ibihumbi 300 bamubwirako babaye babonye 50 bahurira Nyabugogo akaza akayafata mugihe bagishaka andi , mu kuhagera ahita atabwa muri yombi”.

CIP Umutesi yashimiye abaturage bagize uruhare mw’ifatwa rya Munyemana asaba abumva ko bazabeshwaho n’ibikorwa by’ubutekamutwe ndetse no kwiyitirira inshingano badafite bagamije kwambura abaturage ku bireka kuko kubufatanye n’abaturage ubikora wese azafatwa kandi akagerwaho n’ingaruka zikomeye.

Munyemana Octave akimara gufatwa yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Muhima.

Ingingo ya 281 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →