Nyarugenge: Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomereje mu Madini

Kuri uyu wa 23 Kamena 2019, mu karere ka Nyarugenge ku musigiti wa Nyarugenge umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yatanze ikiganiro ku bayoboke b’idini ya Islam bagera 100 ku kwirinda ibyaha no gusobanukirwa ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije.

CIP Umutesi yavuze ko aribyiza kwegera abanyamadini bakigishwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati “Abanyamadini bakwiye kumva ko bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha. Ntibikwiye ko inzego zishinzwe umutekano arizo zibirwanya gusa kuko aho bikorerwa cyane ari mu mudugudu batuyemo. Mukwiye kuba abambere mu kugira uruhare mu kubirwanya mwubaka u Rwanda ruzira ibyaha twese abaturwanda twifuza.”

yakomeje avuga  ko abanyamadini bakwiye kuba abafatanyabikorwa ba mbere b’ibanze mu gukumira ibyaha, mu gihe bari kwigisha abayoboke bakwiye kujya banyuzamo bakabakangurira no kurwanya ibyaha nk’ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi ndetse bakabashishikariza no gutangira amakuru ku ghe, ibi biramutse bikozwe gutyo ibyaha byajya bikumirwa bitaraba.

CIP Umutesi yakomeje abwira aba bayoboke b’idini ya Islam guhaguruka bagafataniriza hamwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro Polisi yatangije bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ati “Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, mukwiye kumva ko mufitemo uruhare, mu kuzikumira nk’abantu bakoresha umuhanda kuko Polisi ntiyazirwanya yonyine hatabaye ho ubufatanye na mwe.”

Yakomeje ababwira ko umuntu wese ukoresha umuhanda akwiye kumva ko kubahiriza amategeko awugenga bimureba; agendera ahabugenewe, yubahiriza ibimenyetso bya wo ndetse n’andi mabwiriza agengwa na wo.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yababwiye ko umuntu wese akwiye gufata urugendo yifuza kugera aho agiye amahoro akaba ari nako abyifuriza abandi. Ibi rero kugira ngo bigerweho n’uko buri wese asabwa kwirinda impanuka zo mu muhanda akazirinda n’abandi.

Nyuma y’ibi biganiro byahuje Polisi n’abayoboke b’idini ya Islam biyemeje gufatanya na Polisi mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi bakagira n’uruhare runini mu gukumira impanuka zo mu muhanda mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →