Nyarugenge: Umugabo yafatanwe ibikoresho yifashishaga mu gukora amafaranga y’amiganano

Kuri uyu wa 05 Mata 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali yafatanye Bikorimana Fulgence ibikoresho bitandukanye yifashishaga akora amafaranga y’amiganano.

Bimwe muri ibyo bikoresho uwo mugabo ukomoka mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Kivumu yafatanwe bigizwe na wino, akamashini kamufasha kuyakora, ipamba yifashisha ayahanagura n’urundi rusobe rw’imiti yifashisha ayakora.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Kamenge biturutse ku makuru y’umwe mubo yaramaze gutekera umutwe.

Yagize ati ” Uyu mugabo yagiye kuri umwe mu bacuruzi bacururiza muri ako gasanteri ko mu mudugudu wa Kamenge akagari ka Nyabugogo amubwira ko afite akamashini gakora amafaranga ko abishatse yajya ayamukorera akayamuzanira.”

CIP Umutesi avuga ko uyu mucuruzi akimara kumva ayo makuru yarahawe n’uwo mugabo yagize amakenga ahita yihutira kubimenyesha Polisi iramufata.

Akomeza avuga ko uyu mugabo bakimara guhabwa ayo makuru bahise bajya aho atuye hafi y’ahazwi nko kugiti k’inyoni basanga abitse ibyo bikoresho mu nzu ye afite n’inoti 1 y’amafaranga 1000frw y’amiganano ubu akaba yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kimisagara.

CIP Umutesi aburira abakora ibikorwa nk’ibyo binyuranyije n’amategeko kuko Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage itazabura gutahura ababikora.

Yagize ati ” Polisi y’u Rwanda iri maso nta narimwe abanyabyaha bazagera ku mugambi wabo kuko amayeri yose akoreshwa yamaze gutahurwa. Ubwo rero ubikora abikore none ariko aziko ejo azafatwa agahanwa n’amategeko”.

Yakomeje asaba abaturarwanda muri rusange kurwanya abakora bakanakwirakwiza amafaranga y’amiganano kuko atesha agaciro ifaranga ry’igihugu kandi akanadindiza ubukungu n’iterambere.

Yasoje ashimira imikoranire myiza iri hagati y’abaturage na Polisi asaba n’undi wese wajya uhura n’ikibazo nk’icyo cyangwa n’ikindi cyose gihungabanya umutekano w’abaturarwanda ko yajya yihutira gutanga amakuru kuri Polisi.

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yacyo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7); n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →