Nyarugenge: Umugore yafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga 600

Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2019, Police ikorera mu karere ka Nyarungenge mu murenge wa Kimisagara yafashe uwitwa Nikuze Zawadia w’imyaka 25 y’amavuko afite udupfunyika 616 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko Nikuze yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage kuko bari bamaze kumenya ko afite urumogi agiye kurugurisha.

Yagize ati “Abaturage bamenye ko Nikuze afite ikiyobyabwenge cy’urumogi ubwo yaragiye kukigurisha bihutira kubimenyesha Polisi itabaye irabimusangana niko guhita yemera ko yari abifite ndetse akaba yaragiye kubigurisha.”

Yakomeje avuga ko abaturage bari basanzwe bafite amakuru ko Nikuze asanzwe acuruza urumogi aho batuye.

CIP Umutesi yaburiye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ababikoresha gusubiza amerwe mu isaho kuko abaturage ndetse n’inzego z’umutekano bari maso mu kubirwanya kandi biteguye gushyikiriza ubutabera ababifatiwemo.

Yagize ati:”Inzego z’umutekano by’umwihariko Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’abaturage bari maso mu kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha byose biteza umutekano mucye. Turagira inama rero abakibyishoramo kubireka kuko abaturage bamaze gusobanukirwa ibibi byabyo bagafata iyambere mu gutanga amakuru y’aho bicururizwa ndetse n’abagiramo uruhare.”

CIP Umutesi yabibukije ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka kubabicuruza, ababinywa ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange; binakurura kandi ibindi byaha biteza umutekano mucye nk’urugomo, intonganya mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu n’ibindi. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

Nikuze yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kimisagara kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo gucuruza urumogi acyekwaho.

Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →