• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Nyaruguru: 18 bafatanwe imifuka y’amakara batemye mu mashyamba ya Leta

Umwanditsi
January 16, 2019

 

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Mutarama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru mu mirenge ya Ngera na Ngoma yakoze umukwabo wo gufata abantu bakekwaho gutema amashyamba ya leta bakayatwikamo amakara, abakekwa 18 bafashwe.

Muri iki gikorwa cyateguwe na Polisi irikumwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze hafashwe abantu 18 bakekwaho kwangiza ishyamba rya Leta aho baritema bakaritwikamo amakara. Abafashwe, bafatanywe  imifuka 21 y’amakara.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Karekezi yavuze ko uyu mukwabo wakozwe nyuma yo kubona ko amashyamba ya leta aherereye muri iriya mirenge agenda atemwa n’abantu batabifitiye uruhushya.

Yagize ati”Iyo ugeze mu mashyamba ya leta ubona ko bayatemamo ibiti kenshi, tukanabona abantu bagurisha amakara batabifitiye ibyangombwa. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata.”

CIP Karekezi avuga ko abafashwe bemera ko bamwe amakara bayatwika mu mashyamba yabo mu buryo butemewe, abandi bavuga ko batema amashyamba ya leta bakajya kuyatwikira mu ngo zabo.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba ngo aritwike kabone niyo ryaba ari irye yitereye, atabifitiye uruhushya rutangwa n’inzego z’ubuyobozi.

Yagize ati “Nta muntu ufite uburenganzira bwo gutema ishyamba atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi. Hari abashinzwe gusuzuma ko ishyamba ryeze kuburyo ryatemwa, baguha ibyangombwa ukaritema, iyo bidakozwe gutyo uba wangije ibidukikije.”

CIP Karekezi yagaragarije abaturage akamaro k’amashyamba mu buzima bwa muntu, harimo nko kurwanya ubutayu agakurura imvura, asaba abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu kurinda ibidukikije batangira amakuru ku gihe.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga