Nyiri Eden Business Center mu bibazo n’abakiriya be

 

Rekeraho Emmanuel Nyiri Eden Business Center ari mu bibazo hamwe n’abaturage yashyize mu bucuruzi bwe.

Abaturage binjiye mu bucuruzi n’ubworozi bw’inkoko, amagi n’inkware bashyizwemo na Dogiteri Emmanuel Rekeraho bavuga ko ubu barambiwe gukorana n’uyu mugabo ngo kuko ibyo yabasezeranije abinjiza mu bikorwa bye atabyubahirije bigatuma bagwa mu gihombo.

Ruvugabigwi Eduard, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali i kanombe akaba n’umuyobozi w’itsinda rigizwe n’abaturage bagera ku 150 avuga ko batagishoboye gukorana na Rekeraho mu bucuruzi bwe ko ndetse bamwishyuza miliyoni zisaga 300 bashoye kubera we.

Abakiriya ba Eden Business Center

Ruvugabigwi avuga ko batangiye inkware imwe iri ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 7000, bukeye agenda ayizamura kugera ayigejeje ku bihumbi 30,000 buri imwe, avuga kandi ko yabijeje kujya abashumbusha izapfuye ariko ngo ntibyakozwe.

Nshimiyemungu Joseph utuye mu karere ka Gasabo, avuga ko yajyanye inkware 96 nyuma yo guhabwa amahugurwa na Rekeraho kuri ubu bworozi, avuga ko yagiye agemura amagi ntiyishyurirwe ku gihe ndetse bikanageraho ntiyishyurwe aho ngo ubu yishyuza amafaranga asaga ibihumbi 380 y’u Rwanda ku magi y’inkware yagemuriye Rekeraho.

Jerome Nsanzabaganwa wo mu Karere ka Kayonza avuga ko yishyuza asaga ibihumbi 500 y’u Rwanda, avuga ko uburyo babwiwe batangira bw’imikoranire ntaho buhuriye nibyo bakorerwa cyane ko yabizezaga kubagurira umusaruro mu gihe cy’imyaka2 ariko ngo bimunaniye ku ikubitiro.

Dogiteri Emmanuel Rekeraho nyiri Eden Business Center, avuga ko ikibazo gikomeye ko ndetse cyamaze kugera mu nzego za leta , avuga ko hari gukorwa iperereza kuri iki kibazo aho kandi avuga ko ibibazo arimo yabitejwe ahanini n’umukozi we wamwiciye Business.

IMG-20160112-WA0006nn

Dogiteri Rekeraho nubwo avuga ko abafite ibibazo by’inkware yabaguranira akabaha inkoko, bamwe bavuga ko batakoze umushinga w’inkoko, ko kugeza ubu bashaka gusubizwa amafaranga yabo bashoye muri ibi bikorwa.

Mu gihe abaturage basaba gusubiza inkware nabo bagasubizwa amafaranga yabo, Rekeraho avuga ko bitagishobotse ngo kuko icyaguzwe kidasubizwa, Kugurirwa amagi y’inkware avuga ko nabyo bidashoboka kubera ubushobozi ndetse ko ayakemanga kuba atabanguriwe.

 

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →