• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/10/25
Kamonyi-Mugina: RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gukubita no gukomeretsa, guhoza ku nkeke uwo bashakanye
02/10/25
Nyanza-Mukingo: Umwe muri 2 yishwe n’ingunguru bari batetsemo Kanyanga
02/10/25
Ipari y’Amafaranga 1000 yamuhesheje amahirwe yo gutsindira asaga Miliyoni enye muri FORTEBET
02/10/25
Kamonyi-Mugina: Yakorewe Iyicarubozo n’Umugabo we bwite aramumenesha ahunga atinya kwicwa

Nyuma y’igihe kinini batagira amazi meza ubu ibyishimo ni byose

Editor
November 12, 2015
Ifoto tanki y'amazi

Utugari dutanu tw’umurenge wa runda mu karere ka Kamonyi tutagiraga amazi meza nyuma y’imyaka itazwi twabonye amazi meza.

Kuri uyu wa 10 ugushyingo 2015 utugari dutanu tugize umurenge wa runda mu karere ka Kamonyi aritwo Gihara , kabagesera , Muganza , Kagina na Ruyenzi nitwo twahawe amazi meza nyuma y’imyaka itazwi iki gice gituwe n’abaturage batazi uko amazi meza asa.

Kankwanzi Jeanne Francoise, umuturage wo mu kagari ka Gihara kuri we yavuze ko bitari byoroshye kubona amazi meza ngo kuko bakoraga urugendo rw’ibirometero bitari munsi ya bibiri cyangwa bitatu kandi bakishyura amafaranga 200 cyangwa 250 ku ijerekani imwe.

Foto bafungura amazi
Nyirandayisabye Christine umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda wahawe aya mazi avuga ko aka gace kari kamaze imyaka itabarika gafite ikibazo cyo kutagira amazi meza, akagira ati

mubyukuri birashimishije kuko kuva abaturage batangira gutura bari bataragera ku rwego rwo kubona amazi meza asukuye uretse kuvoma amasoko no mutubande ,none icyo tubasaba ni ukuyafata neza bakajya bitondera ahanyuze ibitembo by’amazi kandi tukabashishikariza kugira isuku kuko amazi yabegereye.

Rutsinga Jacques umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yavuze ko aya mazi meza bahawe aje guhindura ubuzima bw’abaturage basaga ibihumbi makumyabiri na bine b’umurenge wa runda ndetse na rugarika ,umuyobozi w’akarere avuga ko hari gahunda zitandukanye ziri gukorwa zo kugeza amazi meza mu karere hose mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi meza.

Foto bavoma
Kamayirese Germaine ,umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo wari umushyitsi mukuru mu gutaha uyu muyoboro w’amazi , yavuze ko gahunda ya leta ari uko abaturage bagira amazi meza kandi kukigero cya 100%.

Kamayirese yasabye WASAC gukora uko ishoboye ikegereza serivisi abaturage ndetse asaba abaturage gufata neza ibikorwa nk’ibi agira ati

ibikorwa byiza nk’ibi muba muhawe mubigiremo uruhare ,mubifate neza birambe bye kuba iby’uyu munsi gusa ahubwo bizanarambe bibe iby’abazabakurikira.

James Sano umuyobozi w’ikigo cya WASAC ari nabo batanze aya mazi bafatanije n’akarere ka kamonyi yavuze ko bishimye kuba batashye uyu muyoboro w’amazi aho avuga ko bibagejeje k’urugero rwa 76% kuguha amazi abaturage muri Kamonyi , akaba yijeje abaturage ko bafatanije n’akarere bagiye kubegereza serivisi kubiro by’umurenge wa runda.

 [maxgallery id=”640″]

Share Article

Follow Me Written By

Editor

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5879 Posts

Politiki

4130 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1016 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

146 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga