Nyura ishyamba rya Nyungwe ubone ibitera, ujye I Bukunzi ubone ishyamba rya Cyamudongo

Umunyamakuru wa intyoza.com kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019 yanyuze mu ishyamba rya Nyungwe abona inyamaswa zitwa ibitera. Mbere yaho gato yageze ku marembo y’injira ishyamba rya Cyamudongo ahazwi nk’I Bukunzi mu mateka. Reka tugusangize aya mafoto.

Ishyamba rya Ngungwe uturutse umuhanda uva Rusizi cyangwa nyamasheke uryinjirira mu Gisakura ugatera umugongo imirima y’icyayi ugatangirana akayaga kavanzemo ubukonje mwimerere bw’iri shyamba.

Kuva mu Gisakura winjira Nyungwe.

Muri iri shyamba, ugenda isaha yose mu modoka, byagorana ndetse biragoye ko urigera igati cyangwa ukarivamo utabonye inyamaswa zizwi nk’ibitera ku muhanda cyangwa se mu biti by’iri shyamba biri ku muhanda wa kaburimbo.

Iyo uhagaze kubera ko bimenyereye abantu biza bigusanga ndetse bikava ku maguru n’amaboko yabyo bigahagarara. Dore amwe mu mafoto yabyo umunyamakuru wa intyoza.com yabashije gufata ndetse n’ubwinjiriro bw’ishyamba rya Cyamudongo nk’igice cya Nyungwe.

Aha Cyamudongo, hazwi mu mateka ndetse hafite amateka akomeye ( hazwi nk’igicumbi cy’abavubyi mu mateka), benshi bahazi nka Bukunzi ndetse hakinwe mu ikinamico benshi bazi nk’iya Uwera.

Amafoto :

Ubwinjiriro bw’ishyamba rya Cyamudongo mu Murenge wa Nkungu.

 

Injira Cyamudongo ya Bukunzi ahazwi nk’igicumbi cy’abavubyi.

 

Ibitera mu ishyamba rya kimeza rya Nyungwe.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →