Obama yanze gusaba imbabazi kubyo Amerika yakoreye Hiroshima

Perezida Balack Hussein Obama, nyuma yo kugera i Hiroshima ku nshuro ya mbere nka Perezida ukiri ku butegetsi muri Amerika yanze gusaba imbabazi.

Taliki ya 6 Kanama 1945, nibwo ishyano ryaguye i Hiroshima mu guhugu cy’ubuyapani ubwo Amerika yahateraga igisasu kirimbuzi Bombe atomike (Nicleaire).

Ibyabaye Hiroshima na n’uyu munsi ntabwo biribagirana kandi ingaruka zabyo n’uyu munsi ziracyagaragara kubariho icyo gihe ndetse n’ababakomotseho.

Obama, yavuze ko ibyabaye uriya munsi w’italiki ya 6 Kanama atari ibikwiye kwibagirana, gusa yanze gusaba imbabazi ku bw’iyi Bombe atomike Amerika yateye Hiroshima.

Uyu musaza, nyuma y'ibyabaye Hiroshima yararokotse, yagize amahirwe yo guhoberana na Obama.
Uyu musaza, nyuma y’ibyabaye Hiroshima yararokotse, yagize amahirwe yo guhoberana na Obama.

Perezida Obama, niwe Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ugeze Hiroshima akiri kumwanya wo kuyobora Amerika kuva aya mahano yagwira ubuyapani mu 1945.

Mu rugendo rwe i Hiroshima, Obama yahoberanye n’umusaza ukiriho warokotse, Perezida Obama, yasabye ibihugu kudakoresha ibitwaro kirimbuzi (Nicleaire).

Mu iterwa ry’iyi Bombe atomike. Abantu ibihumbi 140 bahise bahasiga ubuzima, nyuma gato y’iminsi 2 abandi ibihumbi 74 bapfa bazize indi yatewe i Nakasaki.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →