Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Rwamagana yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, rutangaza ko rwataye muri yombi umupadiri ukuriye Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, aho rumukurikiranyeho kubika amafaranga menshi yibwe.

Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo. Ati“ Padiri Mukuru wa Paruwase ya Rwamagana afunzwe na RIB, akurikiranyweho kubika amafaranga menshi yari yibwe n’abantu. Ubu arafunze mu gihe iperereza riri gukorwa”.

Amakuru ava mu baturage bo mu karere ka Rwamagana avuga ko kuva ku cyumweru aribwo abantu batandukanye batangiye gutabwa muri yombi. Hari urugo rw’umwe mu baturage akaba bene wabo na Padiri rwasanzwemo amafaranga menshi.

Nyuma y’aho ngo iperereza ryarakomeje, birangira bageze no kwa Padiri, bahasatse nawe bamusangana amafaranga menshi mu yari yibwe niko guhita atabwa muri yombi. Bivugwa ko umwe mu bafitanye isano na Padiri wari wanamusuye akanarara iwe ariwe ushobora kuba yaribye ayo mafaranga akaza kuyabitsa uyu Padiri ukuriye iyi Paruwase ya Rwamagana ibarizwa muri Diyoseze ya Kibungo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →