Papa Francis yasabye buri muntu kwikingiza Covid-19

Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatanze ubutumwa busaba abantu kwikingiza Covid-19 avuga ko inkingo zishobora kurangiza iki cyorezo, ariko mu gihe zigeze kuri bose.

Papa Francis yatanze ubu butumwa bushishikariza abantu kwikingiza Covid mu gihe hari bamwe mu bakristu Gatolika bashidikanya izi nkingo. Mu butumwa bw’amashusho burimo n’abandi basenyeri Gatolika bo ku mugabane wa America, Papa Francis yagize ati: “Ku bw’impuhwe z’Imana n’akazi ka benshi, ubu dufite inkingo zo kudukingira Covid-19. Ziduha icyizere cyo kurangira kw’iki cyorezo, ariko mu gihe zibonetse kuri bose kandi dufatanyije”.

Papa Francis nkuko BBC ibitangaza, yatanze ubu butumwa mu izina ry’imiryango itegamiye kuri Leta yo muri Amerika ya Ad Council n’ihuriro ry’ubuvuzi COVID Collaborative.

Inkingo za Covid ziraboneka ku bwinshi mu bihugu bikize byazigwijeho mu gihe ibihugu bikennye bikiri inyuma mu kuzibona, ibyo OMS/WHO yise “icyago cyo kubura ubumuntu”.

Hari benshi ariko bagishidikanya ubushobozi bw’izi nkingo zakozwe mu gihe gito ugereranyije n’igisanzwe, n’abemera amakuru amwe ayobya azivugwaho.

Ibihugu byinshi ku isi ubu byugarijwe n’ubwoko bushya bw’iyi virus bwa Delta bwandura vuba kandi bwica kurusha ubusanzwe.

Inzobere mu buvuzi ziburira ko hashobora kuza andi moko arushijeho ubukana niba iyi virus ibashije gukomeza gutembera mu bantu benshi batakingiwe.

Papa Francis ubwe yakingiwe Covid mu kwezi kwa gatatu, avuga ko icyo gihe byari inshingano ikwiriye.

Muri ubu butumwa bushya yatanze yagize ati: “Kwikingiza biroroshye, ariko ni uburyo bwo guteza imbere icyiza rusange no kwita ku bandi, cyane cyane abageramiwe kurusha abandi.

Yongeraho ati: “Ndasenga Imana ngo buri wese atange uruhare rwe rutoya, igikorwa cye gito cy’urukundo ku bantu bose”. Ibigo bya Ad Council na COVID Collaborative byatangiye ubukangurambaga ku nkingo muri Amerika mu kwezi kwa mbere, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Itangazo ryasohowe na Ad Council, rivuga ko ubu butumwa Papa yatanze ari ubukangurambaga bwabo bwa mbere bakoze bugenewe abatuye isi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →