• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro
17/10/25
Kamonyi-Rugalika/Ruramba: Ihaniro(Igikari cy’Umubyeyi) ryashyize Abagore ku murongo
17/10/25
Ibihumbi 50 byamuhesheje amahirwe yo gutsindira hafi Miliyoni imwe muri FORTEBET
17/10/25
Kamonyi-Rugalika: Umugabo uzwi ku izina rya Lizembe yapfuye Umugore yisanga mu maboko atari aye

Papa Francis yasabye Uburusiya na Ukraine ati“ Mushyire intwaro hasi”

Umwanditsi
April 10, 2022

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yasabye ko habaho agahenge muri Ukraine, kageza ku biganiro no ku mahoro. Hari nyuma y’igitambo cya Misa ya Mashami kuri iki cyumweru. Yabisabye asa n’uganisha ku gusaba agahenge ko kwitegura Pasika, ariko kandi bigakomereza ku biganiro bigomba gutanga amahoro.

Ku musozo wa misa yo kuri iki cyumweru cya mashami yari yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, bari bateraniye muri bazilika Saint-Pierre i Vatican, Papa Francis yagize ati: “Mushyire intwaro hasi!. Mureke agahenge ka Pasika gatangire”.

Yongeyeho ati: “Ariko atari ukongera gufata intwaro no gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro bya nyabyo”.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters, asa nk’ubwiriramo Uburusiya Papa Francis yibajije ati: “Mu by’ukuri, ni intsinzi bwoko ki yo gushinga ibendera ku kirundo cy’ibyashenywe?”.

Papa Francis avuze ayo magambo mu gihe amakuru mashya y’ubutasi ya minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza avuga ko kubera “gupfusha [abasirikare] kurimo kwiyongera”, Uburusiya burimo gushaka kongera umubare w’abasirikare babwo, bwifashishije abari barasezerewe mu ngabo kuva mu mwaka wa 2012.

Minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ivuga ko ibikorwa byo kongera ingabo z’Uburusiya birimo no kugerageza kwinjiza mu gisirikare abo mu karere kataremerwa nk’igihugu ka Transnistria muri Moldova.

Uburusiya ntiburemeza umubare w’abasirikare babwo bamaze kwicwa muri iyi ntambara kuva igitero cyabwo kuri Ukraine cyatangira mu kwezi kwa kabiri, ariko muri iki cyumweru Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya – Kremlin, yemeye ko Uburusiya bwatakaje “abasirikare benshi”.

Abategetsi bo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bemeza ko kugeza ubu abasirikare b’Uburusiya bari hagati ya 7,000 na 15,000 bamaze kwicirwa muri iyi ntambara.

Ku ruhande rwa Ukraine, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye kirimo kwitegura urugamba rukomeye mu burasirazuba.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5892 Posts

Politiki

4143 Posts

Ubuhinzi

148 Posts

Ubukungu

1021 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

148 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga