Papa yahuye na Cardinal Pell wo muri Australia kumpamvu z’ikibazo cy’amafaranga

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, Papa Francis yahuye na Karidinali wo muri Australian George Pell, wahoze ari minisitiri w’ubukungu wa Vatikani wagarutse i Roma nyuma yo kwirukanwa n’umukaridinali w’Ubutaliyani ashinja Pell kubangamira ivugurura ry’imari.

Pell yahanaguweho icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Australian nyuma yo kumara amezi 13 muri gereza, kugeza ubu ntiharamenyekana niba azagira akandi kazi ashingwa muri Vatikani.

Vatikani yatangaje inama yahuje Pell na Papa Francis mu itangazo ryagejejwe ku bayobozi bari munsi ba papa, ariko nta bisobanuro yatanze. Pell yabwiye abanyamakuru imbere y’urugo rwe hanze ya Vatikani ati: “Byagenze neza cyane”.

Pell yasubiye i Roma ku ya 30 Nzeri 2020, nyuma y’iminsi mike papa yirukanye umwanzi wa Pell, Karidinali w’umutaliyani Angelo Becciu, washinjwaga kunyereza umutungo. Becciu yahakanye amakosa yose.

Mu gihe Becciu yari ku mwanya wa kabiri mu Bunyamabanga bwa Leta bwa Vatikani naho Pell yari minisitiri w’ubukungu, bombi bari bafitanye umubano utari mwiza.

Becciu yabwiye abanyamakuru ko yirukanwe mu nama yahuje Pell,Papa na Becciu aho Pell yabwiye Becciu ati: “Nturi inyangamugayo”, Becciu aramusubiza ati: “Nigute utinyuka!”.

Becciu amaze kwirukanwa, Pell yagize ati: “Data wera yatowe kugira ngo asukure imari ya Vatikani. Pell yavuze ko yizeye ko “isuku y’ingoro” izakomeza.

Umwunganizi wa Becciu yahakanye ibitangazamakuru byo mu Butaliyani bivuga ko umukiriya we yohereje amafaranga muri Ositaraliya kugira ngo afashe “abanzi” ba Pell mu gihe yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya.

Abinyujije ku mwunganizi we, umugabo wo muri Ositaraliya washinjaga Pell kumusambanya mu myaka 20 ishize, yahakanye amakuru y’Ubutaliyani avuga ko ashobora kuba yarahawe ruswa kugira ngo atange ubuhamya.

Umwunganizi wa Pell wo muri Ositaraliya, Robert Richter, yasabye ko hakorwa iperereza “gukurikirana inzira y’amafaranga yanyuzemo”. Yavuze ko bigomba kuba birimo abashakashatsi bo mu Butaliyani na Ositaraliya.

Richter yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ati: “Niba umuntu agomba guha icyizere ku byavuzwe, noneho ni ngombwa ko hakorwa iperereza kw’ikurikirana ry’aya mafaranga.”
Source:Reuters

Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

Umwanditsi

Learn More →