• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Paris: Ikipe y’Umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 13 yageze ku mukino wa nyuma

Umwanditsi
May 22, 2022

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abana b’u Rwanda batarengeje imyaka 13, bari mu irushanwa rihurije i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa amashuri y’umupira w’amaguru ya Paris Saint Germain. Iyi kipe, yamaze gukatisha itike iyigeza ku mukino wa nyuma, aho mu mikino itanu bamaze gukina, binjije ibitego 21, mu gihe bo binjijwe ibitego 2 gusa.

Iyi mikino, irabera mu mujyi wa Paris aho ihuje amakipe yose hamwe 38 yaturutse mu bihugu 11. u Rwanda muri iri rushanwa ruhagarariwe n’amakipe abiri, iy’abatarengeje imyaka 11 n’iy’ abatarengeje 13.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 13 y’u Rwanda kugeza ubu, irimo gutangaza benshi mu bakurikirana iyi mikino kubera ubuhanga bwinshi abakinnyi bayo bagaragaza, ikaba ndetse kuri iki cyumweru yatsindiye kugera ku mukino wanyuma.

Ibyo, yabigezeho nyuma yo gutsinda Qatar ibitego 6 ku busa, itsinda na Koreya ibitego bine ku busa kuri uyu wa gatandatu. Kuri iki cyumweru, aba bana b’u Rwanda bihanije USA bayitsinda ibitego 5-1, banihererana Ubufaransa babunyabika ibitego 3 ku busa(3-0). Muri kimwe cya kabiri, u Rwanda rukaba rwatsinze Misiri ibitego 3-1.

Mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinze Qatar4-2, rutsinda USA 4-3, runganya na Misiri 1-1, rutsindwa na Koreya 1-0. Muri kimwe cya kabiri u Rwanda rukaba rwatsinzwe bigoranye na Brezil 3-2.

Madame Grace Nyinawumuntu, umwe mu bayoboye aya makipe y’u Rwanda, arashima uko bitwaye mu irushanwa ryambere bitabiriye hanze y’u Rwanda, akavuga ko irushanwa nk’iri ari ingenzi cyane kuri bo no ku mupira w’u Rwanda muri rusange kuko bazigira mo byinshi.

Yagize ati:“ Academie yacu ntabwo iramara igihe kirekire kandi bano bana iri ni irushanwa ryambere mpuzamahanga bitabiriye. Byabahaye gutinyuka no kwigirira icyizere kandi natwe abatoza biradufasha kwigira ku bandi, turebe ibyo baturusha bityo nidusubira iwacu tuzabashe kubikora natwe dusangize abandi ibyo twungutse bitari kuri academie yacu gusa, ahubwo no ku mupira w’ u Rwanda muri rusange”.

U Rwanda na Misiri, ni byo bihugu byonyine byo ku mugabane w’ Afurika biri muri iri rushanwa. Ibindi byaryitabiriye ni; Ubufaransa, Ubudage, USA, Brezil, Antilles, Ubusuwisi, Turkiya, Qatar na Koreya y’Epfo. Mu batarengeje imyaka 11, ejo kuwa mbere tariki 23 Gicurasi 2022, u Rwanda ruzahatanira umwanya wa gatatu na USA naho abatarengeje imyaka 13 u Rwanda ruzahanganira igikombe na Brezil.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga