Paris: Muhayimana Claude yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa imyaka 14 y’igifungo

Urukiko rwa rubanda ruherereye i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, nyuma yo kuva kwiherera, rwatangaje ko Muhayimana Claude ahamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rwamuhanishije imyaka 14 y’igifungo, ruvuga ko afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra igihano yahawe mu gihe yaba yumva atakishimiye.

Guhera ku I saa tatu n’igice kugera I saa mbiri z’ijoro ku I saha y’I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, abagize inteko iburanisha ( juges et Jurés) mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, aho Muhayimana Claude, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urukiko rwamuhamije ibyaha by’ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ahanishwa imyaka 14 y’igifungo. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 15 y’igifungo.

Ibyaha Muhayimana Claude yari amaze igihe aburana, kuva tariki 22 Ugushyingo kugera kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021 aho yabihamijwe n’urukiko, ni ibyo yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ( ubu ni Akarere ka Karongi),

Mu isomwa ry’uru rubanza, ubwo Muhayimana Claude yakatirwaga imyaka 14 y’igifungo, urukiko rwatangaje ko mu gihe yaba atishimiye imikirize y’urubanza afite gusa iminsi 10 yo kuba yajuririra icyemezo cy’urukiko. Aha, Me Philippe Meilhac wunganira Muhayimana Claude, yavuze ko bagomba kujurira.

Nkuko Hakorimana Gratien, umunyamakuru woherejwe I Paris n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press gukurikirana uru rubanza yabitangarije intyoza.com, avuga ko nubwo rwasomwe amasaha akuze, ngo hari haje abantu benshi bavuye mu Bufaransa n’ahandi nko mu Bubiligi, baje kumva imyanzuro y’urukiko.

Avuga ko abantu bari biteze ko akatirwa nubwo nta n’umwe wari uzi igihano urukiko rushobora gutanga. Avuga ko mu cyumba cy’urukiko abantu bari benshi urebye uko amasaha aba ateye.

Avuga kandi ko urebye uruhande rw’abaregera indishyi, rwishimiye imikirize y’urubanza kuko bavuga bati “ibi birerekana ko muri Jenoside nta ruhare ruto rubamo”. Mu isomwa ry’urubanza ku byemezo by’urukiko, umucamanza yagiye avuga kuri buri site, agaragaza ibyaha bihama Muhayimana Claude nk’ubufatanyacyaha, aho byitezwe ko imyanzuro yanditse neza izakorwa na Perezida igatangwa kuwa mbere cyangwa nyuma yaho.

Soma hano indi nkuru kuri uru rubanza;Paris: Muhayimana yatakambiye urukiko mbere yuko rujya kwiherera ngo rutangaze igihano ahawe

Urubanza rwa Muhayimana Claude, umunyarwanda w’imyaka 60 y’amavuko ariko unafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, rwaberaga mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa kuva kuwa 22 Ugushyingo, aho rupfundikiwe kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, mbere ho umunsi umwe ku itariki yari yatangajwe mbere. Ibyaha yari akurikiranyweho, byari ubufatanyacyaha nk’icyitso muri Jenoside yakorewe Abatutsi  hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko yafashije abigambiriye abasirikare n’interahamwe inshuro nyinshi aho yabatwaraga mu modoka akabageza aho bajyaga kwica Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye ku misozi ya Karongi, Gitwa ndetse na Bisesero. Aha Kibuye, ni hamwe mu bice byiswe zone Turquoise, habaga ingabo z’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →