Paris: Umutangabuhamya ati” Bucyibaruta yari umuntu ucishije make, ariko twayobewe uko yahindutse akihakana intama ze”

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2022, I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa mu rukiko rwa rubanda, icyumweru kibaye icya 4 cy’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wabaye Perefe wa Perefegitura Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutangabuhamya w’imyaka 55 y’amavuko ukomoka I Nyamagabe, ahahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, yabwiye urukiko ko mbere babonaga Perefe Bucyibaruta nk’umuntu ucishije make, ariko ngo bayobewe uko yahindutse akihakana intama ze( abaturage b’abatutsi).

Ni Ubuhamya bufitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe ku ishuri ry’Imyuga rya Murambi, aho bukomeje gutangwa n’Abatangabuhamya, bamwe bari I Kigali mu Rwanda, bifashishije ikoranabuhanga, hakaba n’ababutanga bari imbonankubone imbere y’Abacamanza mu rukiko rwa Rubanda I Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa.

Uyu mutangabuhamya wumviswe ari uwa Kabiri kuri uyu munsi kuko hari undi wari wabanje, yabwiye abacamanza ko azi Bucyibaruta kuva mbere ya 1994 nk’umuyobozi. Yababwiye kandi ko yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 ku byaha bya Jenoside, akaza gufungurwa mu mwaka wa 2008.

Abajijwe niba yaragiye mu bitero byo kwica Abatutsi cyangwa se akajya kuri Bariyeri, yavuze ko icyaha yemeye ari icyo kujya kuri Bariyeri, kandi ko n’umutima we wamuciraga urubanza asaba imbabazi.

Abajijwe igihe yabonye Bucyibaruta bwa mbere, yasubije ko“ Namubonye akoresha inama abaturage aho bita CIPEP( ni haruguru ya ACEPR, hahoze ingoro ya muvoma, ubu hubatse Salle y’Akarere), ko kandi atari aha gusa kuko hari izindi nama nyinshi namubonagamo”. Akomeza avuga ko yamubonaga kuri Sitade ya Nyagisenyi habaye imikino, yakundaga kumubona kenshi.

Abajijwe uko yabonaga Bucyibaruta, yasubije ati“ Yari umuntu ucishije make, ariko twayobewe uko yahindutse akihakana intama ze bakazibaga. Ni yo mpamvu mpamya ko ari we wabatanze, kuko iyo atababuza guhunga benshi muri bo bari kurokoka”.

Kuri uyu munsi w’icyumweru cya 4 cy’uru rubanza, Bucyibaruta yaje mu rukiko yambaye inkweto z’umukara, Ipantaro y’umukara, Ishati y’Umukara irimo utuntu tw’uturabyo tw’umweru, Ikote rya shokora, afite kandi ikaramu, ikarine yo kwandikamo n’amazi….

Bucyibaruta Laurent, aho ari kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Gihugu cy’u Bufaransa, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside hamwe n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko mumtu. Uru  rubanza rwe, rwatangiye Tariki ya 09 Gicurasi 2022, biteganijwe ko ruzapfundikirwa kuwa 12 Nyakanga 2022. Niwe mu tegetsi mu bahoze bakomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ugejejwe imbere y’Ubutabera bw’Ubufaransa.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →