Paris: Urukiko rwagize umwere Koffi Olomide(Grand  Mopao) ku byaha byo gufata ku ngufu

Urukiko rw’ubujurire rwa Versailles mu Gihugu cy’Ubufaransa, kuri uyu wa 13 Ukuboza 2021 rwagize umwere umuririmbyi w’Umunyekongo-DRC, Antoine Christophe Agbepa Mumba, uzwi cyane nka Koffi Olomide, bamwe bita Grand Mopao nkuko nawe abyivugira kenshi mu ndirimbo ze. Rwamugize umwere ku byaha byo gufata ku ngufu ababyinnyikazi be bane, ariko rumuhamya icyaha cyo kubuza uburenganzira abakobwa be mu kwidegembya, abafungirana.

Urukiko, zimwe mu mpamvu rwatanze mu guhanagura ho Koffi Olomide ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa 4 bamubyiniraga, ni uko mu batangabuhamya bari mu rukiko bamushinja byagaragaye ko ubwabo bavuguruzanyaga, bituma urukiko nta kuri rubabonamo.

Nubwo Koffi Olomide ubu w’imyaka 65 y’amavuko urukiko rwamugize umwere ku byaha byo gufata ku ngufu bariya babyinnyikazi be, rwamuhamije icyaha cyo kubuza ababyinnyikazi be kwidegembya akabafunga mu buryo butemewe n’amategeko mu myaka ya 2000. Kuri iki cyaha, urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu isubitse.

Uru rubanza nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwibanze kubyo yashinjwaga ko hagati y’imyaka ya 2002 na 2006 mu gihe yarimo gukoresha ibitaramo mu Gihugu cy’Ubufaransa, yafungiranye ababyinnyi be bane mu inzu i Paris, hanyuma ngo rimwe na rimwe akajya anabategeka kuryamana nawe, ibyo urukiko rwasoje rumugizeho umwere.

Mu rubanza yaherukaga kuburana mu myaka ibiri ishize, Koffi Olomide yashinjwaga gusambanya umwe mu babyinnyi be bivugwa ko atari bwageze imyaka 18 y’amavuko. Icyo gihe, urukiko rwamukatiye gufungwa imyaka ibiri isubitse.

Uru rukiko, rwategetse ko Koffi Olomide aha buri muririmbyi muri bariya 4 yahamijwe ko yababujije uburenganzira bwo kwidegembya, akabafungira mu nzu ko buri umwe amuha ibihumbi birindwi by’ama Euro, asaga Miliyoni zirindwi uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →