Paruwasi Gikondo: Inyigisho ku rubyiruko rwabyariye iwabo zahujwe n’umunsi w’Abakundana( Saint Valentin)

Urubyiruko rwabyariye iwabo rwateguriwe inyigisho zibafasha kwinjira mu munsi witiriwe uw’Abakundana (Saint Valentin). Ni gahunda yahujwe n’icyumweru cy’umuryango, ari nacyo cyizabamo umunsi w’abakundanye wizihizwa buri mwaka tariki 14 Gashyantare. Paruwasi ya Gikondo yitiriwe Mutagatifu Vicent Pallotti muri iki cyumweru cyatangiye tariki 10 kugeza kuwa 16 Gashyantare 2020, yateguye inyigisho ziba buri munsi aho uretse uru rubyiruko hari n’andi matsinda abarizwa mu byiciro bitandukanye, baza bakigishwa ku buzima bwabo biganisha k’urukundo nyarwo.

Ibyicyiciro uko byagiye biteganywa hari icy’abapfakazi, ababyariye mu ngo batagira abagabo, urubyiruko, abashakanye, ndetse n’abana.

Padiri mukuru wa Paruwase Gikondo Rwasa Chrysante, aganira n’abakobwa babyariye iwabo yavuze ko iyu mwaka wa 2020 ari umwaka w’ukarisitiya ntawe ugomba gucikanwa adahawe Yezu Kirisitu. Yabasabye ko badakwiye kwiheza na rimwe, ko bafite uburenganzira nk’ubw’abandi bose, anabasaba ko badakwiye guterwa ipfunwe nuko babyariye mu ngo, ngo bibatere guhisha abana. Yabemereye ko bagomba gukomorerwa amasakaramentu bakajya bahazwa nk’abandi ndetse n’abana babo bakabatizwa.

Yagize ati” Muri uyu mwaka w’ukarisitiya ugana ku musozo, kiriziya yifuje ko abantu badahazwa ukarisitiya bayihabwa kuko byagaragaye ko abantu bifungiye abasakaramentu batagihazwa ari benshi, ntawe ukwiye kubacira urubanza, na Yezu ubwe yarabyivugiye”.

Akomeza agira ati”Ndifuza ko mwava ibuzimu mukagaruka ibumuntu mugakomorerwa abasakaramentu n’abana banyu bakabatizwa kuko mwese nubwo mwahuye n’urukundo rutarirwo ariko namwe mufite uburenganzira nkubw’abandi”.

Padiri Chrysante , yabasabye kandi kujya bajya mu miryango remezo, bagahabwa ibyangombwa kandi vuba, bityo bagatangira gutegurwa ku buryo Pasika yazarangira baramaze gukomorerwa amasakaramentu.

Yasoje abasaba ko bakwiye kurera neza abana bibyariye ndetse bakanababarira ababateye inda kuko iyo ureze umwana ufite uburakari uri gutekereza nabi bigira ingaruka ku mwana. Ati”Mukwiriye gufata neza abo mwibarutse mutabatura imijinya mwatewe na ba se kuko bigira ingaruka ku mwana iyo umureze urakaye”.

Yabasabye ko kugira ngo bakire ibikomere bakwiye kugira umuryango wa action Gatolika babarizwamo kuko uzabafasha gukira byabikomere ndetse bakarushaho gushengerera bakabona akanya ko kuganira na kirisitu kuko ariwe gisubizo cy’ubuzima bwabo.

Bamwe mubitabiriye inyigisho bashimye cyane ko nabo batekerejweho na paruwasi mu gihe bari basanzwe babaho nk’abihishe, badashobora kuza mu misa ndetse bagatinya no kugendana abo bibarutse ariko kuri ubu ngo ubwo bemerewe gukomorerwa amasakaramentu bagiye kujya baza mu misa.

Umwe muri aba witwa Musengimana yagize ati” Izi nyigisho zitumye mva mubwigunge, nabagaho numva ntashobora kureba se w’umwana mu maso ariko ubu ndabohotse ku mutima ngiye guhuza umwana na papa we, mbere numvaga bitandimo kuko ntacyo yigeze amfasha”.

Akomeza avuga ko yishimiye kwemererwa gukomorerwa agahabwa amasakaramentu, ko ari ibintu byiza bizamufasha gutera intambwe kuko we yari yaritinye. Asaba kandi ko Paruwasi yabafasha mu kwiga imyuga bakazabona uko biteza imbere bakabona uburyo bwo kurera abana.

Umuyobozi uhagarariye umuryango muri Paruwasi, yavuze ko izi nyigisho zizakomeza kubaho bahurizwa mu matsinda, anavuga ko zateguwe ku rwego rwa Diyoseze mu cyumweru cy’umuryango kubera ibibazo byugarije umuryango kugira ngo abantu  barusheho kwegerwa, bagarukire Imana barusheho kubaka umuryango ubereye u Rwanda.

Avuga ko umusaruro uzava muri ibi biganiro ari uko ibyiciro bitandukanye bizitabira bizakira ibikomere bihura nabyo, bakazagarukira Imana ndetse n’abari basanzwe basenga bakazagira imbaraga.

Abatitabira iyi gahunda, yabagiriye inama avuga ati”Iyo ufite ikibazo ukigunga, ibibazo biba bibiri. Abataza bazacikanwa n’iyi gahunda yo gukomorerwa amasakaramentu, turashaka ko basatira Imana.

Yasoje asobanura impamvu babihuje n’umunsi w’abakundanye, avuga ko ari uko kuri uyu munsi dusatira Saint Valentin usanga abantu babeshyanya urukundo.

Yagize ati”Izi nyigisho zifite aho zihurira n’umunsi w’abakundanye kuko usanga aribwo babeshyanya urukundo arirwo ruvamo ibibazo bivamo inda zitateguwe ndetse n’indwara zitandukanye. Ariko iyo tubegereye nk’uku barushaho kumva ibyiza by’urukundo nyakuri n’ibyiza byo kuba mu muryango utekanye, bakarushaho kubaho mu rukundo rw’Imana, ibi rero hari abo bizagarura bikanabubaka kandi hari benshi bizarinda ubwomanzi”.

Isabella Iradukunda Elisabeth

Umwanditsi

Learn More →