Pasiporo yambere nyafurika yahawe Perezida Kagame na Idriss deby

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Idris Deby wa TChad nibo babimburiye abandi banyafurika guhabwa Pasiporo nyafurika.

Mu nama y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika iri kubera i Kigali mu Rwanda, kuri iki cyumweru Taliki ya 17 Nyakanga 2016, Hamuritswe ku mugaragaro Pasiporo nshya nyafurika izafasha abanyafurika mu migenderanire n’imihahiranire, iyi Pasiporo ku ikubitiro yahawe abaperezida Paul Kagame w’u Rwanda na Idriss Deby wa Tchad.

Iyi Pasiporo yatanzwe ku mugaragaro, ku ikubitiro izaba ikoreshwa n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga nyuma izagere no kubandi banyafurika.

Byitezwe kandi ko iyi Pasiporo mu gihe izaba itangiye gukoreshwa n’abanyafurika bose ngo izarushaho koroshya imigenderanire ku rujya n’uruza mu bihugu bya Afurika, ikazarushaho kandi gutuma abanyafurika begerana bagamije iterambere rimwe ry’umugabane wa Afurika.

Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yatangaje ko iyi pasiporo ari kimwe mu bimenyetso byerekana ukwigira no gushyira hamwe kwa afurika.

Urwandiko rumwe rw'inzira (passport nyafurika) urebeye inyuma.
Urwandiko rumwe rw’inzira (passport nyafurika) urebeye inyuma.

Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko itangwa ry’iyi Pasiporo ari uburyo bwo kugaragaza inzira umugabane wa Afurika urimo, inzira umugabane utangiye, ko ndetse byari byaratinze.

Louise Mushikiwabo yagize ati:” Mubyukuri twebwe tubona byaratinze kuko dukeneye kubana, dukeneye Kumenyana, dukeneye guhahirana, dukeneye ko abanyafurika bisanga mubihugu bya afurika ibyo aribyo byose, nkavuga rero ko ahubwo abaturage ba afurika bakwiriye gusaba abayobozi ko iyi nzira dutangiye ya e-Passport nyafurika yakwihutishwa”.

Uru rwandiko rw’inzira rumwe rugezweho (e-Passport) ku banyafurika bose, ni umushinga uri mu cyerekezo cya Afurika cya 2063 cyo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere ry’umugabane no kwishyira hamwe kwa Afurika.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →