Pedro Someone, Umuhanzi akaba n’umuforomo kwa muganga, yageneye urubyiruko ubutumwa bwo kwirinda Corona Virus

Niyigena Jean Pierre, umuhanzi n’umuririmbyi uzwi ku mazina ya “Pedro someone” asaba urubyiruko kwirinda amakuru atari ay’ukuri y’abagambiriye kubeshya, bavuga ko Coronavirus yica abantu bakuze gusa!. Arashishikariza urubyiruko kwirinda coronavirus, abibutsa ko ari icyorezo cyugarije isi yose (pandemie) bagomba kwirinda kuko yaba umwana muto yaba umukuru, ntawe gitinya.

Pedro Someone, yibutsa urubyiruko ko muri iyi minsi y’ibihe bidasanzwe Igihugu kirimo kubera Corona Virus, bagomba kwitwararika mu kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho mu rwego rwo gukumira no kwirinda iki cyorezo cya Corona Virus cyugarije Isi n’u Rwanda rurimo.

Agira inama urubyiruko ati” Natangajwe n’urubyiruko aho rwavugaga ngo iyi ni indwara ifata abantu bakuze! ariko ndasanga rutakwirara kuko iki cyorezo no mu rubyiruko iyo bacyanduye gishobora kubahitana”.

Akomeza atanga urugero rw’ umunyamakuru w’imyaka 30 y’amavuko uherutse guhitanwa na covid – 19. Yibutsa uburubyiruko ko n’iyo wanduye iyi ndwara ikubuza byinshi mu bikorwa wakabaye ukora biguteza imbere, ko uvanyeho no kuba yaguhitana, buri wese akwiye gutekereza ku kuyirinda, agafata ingamba anubahirinza amabwiriza Leta yatanzwe bityo akarinda ubuzima bwe n’ubw’abandi.

Niyigena Pierre ( ariwe Pedro Someone) mu myenda y’akazi.

Akomeza ati ” Urubyiruko ni umubare munini mu Rwanda, rugomba kwirinda kandi kwirinda kwa buri wese ni nako kurinda mugenzi wawe”. Asaba urubyiruko kuzirikana imbaraga rufite, ko nkuko rusanzwe ruzikoresha mu gukora ibyiza, no muri ibi bihe rukwiye kuba urugero kuri benshi.

Pedro Someone, ariwe Niyigena Jean Pierre yibutsa ko mu gukumira no kwirinda Corona Virus buri wese akwiye kubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku, aho agomba gukaraba intoki n’isabune neza mu gihe gihagije, nibura nk’amasegonda 40. Yibutsa buri muntu wese kuzirikana guhana umwanya uhagije kuva kuri metero imwe hagati y’umuntu n’undi, waba ukorora ukipfuka umunwa ukoresheje agapfukamunwa, kugira ngo utanduza mugenzi wawe.

Uyu muhanzi w’umuririmbyi akaba n’umuforomo ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, anibutsa ko abantu bakwiye gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi mu guhana amakuru kuri iki cyorezo, aho hari nomero itishyurwa ya 114 yatanzwe ngo uwagira wese amakuru abe yayatanga bimworoheye mu gihe hari uwo ukeka ko yanduye Corona Virus cyangwa se hari ufite ibimenyetso nko kugira umuriro, ibicurane, inkorora, guhumeka insigane, kubabara mu muhogo no kugira intege nke. Ni ngombwa kandi kubahiriza Gahunda yo kuguma murugo n’izindi zashyizweho zigamije gufasha buri wese kwirinda no kurinda abandi.

Kwirinda biruta kwivuza, twese duharanire ubuzima bwiza twirinda Corona Virus, Twugarire turugarijwe.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →