Perezida Idriss Déby Itno wa Chad yitabye Imana nyuma y’ibikomere by’amasasu

Inkuru y’incamugongo imaze gutangazwa n’igisirikare cya Chad kuri uyu wa 20 Mata 2021, ni iy’uko Perezida Maréchal Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere by’amasasu yarasiwe ku rugamba mu minsi mike ishize.

Urupfu rwa Idriss Déby rutangajwe nyuma y’iminsi mike hatangajwe by’agateganyo ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu yamuhaye intsinzi imuha kuyobora iki Gihugu kuri Manda ye ya Gatandatu.

Amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu gihe ubutegetsi bwa Déby bwari busumbirijwe n’inyeshyamba zishaka kumukura ku butegetsi. Ingabo z’iki gihugu zikomeje urugamba rwo guhangana n’ibitero by’izi nyeshyamba zamaze kugaba ibitero mu murwa mukuru N’Djamena.

Ibikomere by’amasasu byahitanye Maréchal Déby ni ibyo yarasiwe mugace kitwa Kanem gaherereye mu majyaruguru ku rugamba arengera ubusugire bw’Igihugu nkuko biherutse gutangazwa na General Azem Bermandoa Agouna kuri Televiziyo ya leta.

Nyuma y’urupfu rwa Perezida Idriss Déby, igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya Guverinoma ndetse n’inteko ishinga amategeko. Gutangaza ko igihugu kigiye kuyoborwa mu nzibacyuho na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Nyakwigendera Perezida Déby Itno usanzwe afite ipeti rya Jeneral mu gisirikare cy’iki Gihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →