Perezida Joe Biden yahigiye kwihorera nyuma y’iyicwa ry’abasirikare 13 ba Amerika muri Afghanistan

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yavuze ko azihorera ku bakoze igitero kuri uyu wa kane hanze y’ikibuga cy’indege i Kabul kigahitana abasirikare 13 ba America hamwe n’abasivile batari bake. Bari bakoranye mu cyizere cyo guhungishwa ubutegetsi bw’abatalibani.

Jenerali Kenneth McKenzie, uyoboye ibiro bya gisirikare muri Amerika yavuze ko hari n’imibare y’abasivile ba Afuganistani bapfuye, abandi bakomerekera muri icyo gitero ashinja umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu, witwa ISIS K. Yongeyeho ko bakirimo kwegeranya imibare nyayo y’abapfuye.

McKenzie nkuko VOA ibitangaza, yavuze kandi ko indege za Amerika zitazahagarika guhungisha abantu bifuza kuva i Kabul nubwo iki gitero cyabaye. Yavuze ko yiteze ko ISIS izagerageza ibindi bitero ariko ko bitazabuza ko igikorwa biyemeje bagisohoza.

Abiyahuzi babiri bambariye kuri bombe baziturikije hafi y’urwinjiriro rwo ku kibuga cy’indege, rwitwa Abbey hamwe no hafi ya Hoteli ihegereye yitwa Baron, nkuko Jenerali McKenzie yabivuze. Izo bombe kandi zakurikijwe amasasu yarashwe abasivile n’abasirikare. (AFP)

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →