Perezida John Pombe Magufuli yigiye kuri Perezida Kagame none yaguze indege ebyiri nshya

Nyuma yo kwitangariza ubwe ko Perezida Kagame Paul ari inshuti ndetse akaba umuvandimwe, Perezida Magufuli wa Tanzaniya, yerekanye ko akomeje kumwigiraho byinshi aho ubu yaguze indege ebyiri nshya zizajya zitwara abantu n’ibintu.

Indege nshya ebyiri zo mu bwoko bwa Bombardier Q 400 nizo zaguzwe n’igihugu cya Tanzaniya kizishyikiriza Kompanyi y’indege itwara abantu n’ibintu muri iki gihugu. igitekerezo cyo kugura izi ndege zashyizwe ku mugaragaro, Perezida Dr John Pombe Magufuli avuga ko agikomora kuri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro izi ndege nshya ebyiri zakorewe mu gihugu cya CANADA, wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Tanzaniya kitiriwe Mwalimu Julius Nyerere. Umuhango, wayobowe na Perezida Dr John Pombe Magufuli kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Nzeli 2016 ukaba witabiriwe n’abanyacyubahiro batari bake muri iki gihugu.

Izi ndege zaguzwe na Tanzaniya, ntaho zihuriye n’indege Kompanyi y’u Rwanda ya Rwandair iherutse kugeza kubutaka bw’u Rwanda kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Nzeli 2016. Izaguzwe na Tanzaniya nizo nto ugereranije n’iza Rwandair kuko buri imwe ibasha gutwara abantu 60 mu gihe iya Rwandair itwara abantu 244. Gusa Perezida Magufuri yijeje abanyatanzaniya ko hari izindi ndege nini 2 zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 160 imwe n’indi 240 ateganya kugura mu minsi ya vuba.

Perezida Magufuli, umugore we hamwe n'abandi banyacyubahiro bataha indege nshya.
Perezida Magufuli, umugore we hamwe n’abandi banyacyubahiro bataha indege nshya.

Perezida Dr John Pombe Magufuli, yahisemo gushora amafaranga atari make mu igurwa ry’izi ndege ku nyungu rusange z’igihugu cye nyuma y’uko yunguwe ubwenge na Perezida Paul Kagame yita inshuti n’umuvandimwe we ari nawe ngo wamubwiye uburyo yazibona.

Taliki ya 1 Nyakanga 2016 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Magufuli yagize ati:” Nshuti zacu banyamakuru, nahawe ubundi bwenga na Perezida mugenzi wanjye ku bijyanye n’uburyo bwiza bwo kubona indege, yohereje umuyobozi wa Rwandair aza hano agira ibyo aduhugura turamwumva, none ndagira ngo mbabwire ko ibintu nibigenda neza mbere y’uko ukwezi kwa cyenda kurangira tuzaba twabonye indege ebyiri nshya zo mubwoko bwa Bombardier Q400. Ubwo bwenge nabwunguwe n’inshuti yanjye, umuvandimwe wanjye Kagame. Duhereye aho tuzakomeza tugere no kubindi”.

Inama n’ubwenge Perezida Paul Kagame yunguye mugenzi we akaba inshuti n’umuvandimwe, zishyizwe mu bikorwa kandi Perezida John Pombe Magufuli yijeje abanyatanzaniya ko urugendo rw’ibyiza rukomeje.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →