Perezida John Pombe Magufuri yitabye Imana

Umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya, John Pombe Magufuri byatangajwe muri irijoro rya tariki 17 Werurwe 2021 ko yitabye Imana. Ni inkuru y’akababaro yatangajwe kuri Tereviziyo y’Igihugu, TBC na Visi Perezida w’Iki Gihugu, Samia Suluhu.

Visi Perezida, Samia Suluhu yatangaje ko Nyakwigendera Perezida Magufuri yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Dar es Salaam aho yavurirwaga, akaba yishwe n’indwara y’Umutima.

Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara ihitanye Perezida Magufuri yari ayimaranye imyaka isaga 10, ko kandi mu minsi ibiri ishize aribwo ubu burwayi bwe bwarushijeho gukomera, abaganga batangira kumwitaho bidasanzwe.

Magufuri, yajyanywe kwa muganga kuwa 6 Werurwe 2021, mu bitaro bivura indwara z’umutima byitwa Jakaya Kikwete Cardiac Institute. Yavuye mu bitaro kuwa 7 Werurwe 2021 akomeza imirimo bisanzwe, kuwa 14 Werurwe 2021 yumvise atameze neza asubira mu bitaro kwitabwaho ari naho yaguye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Perezida John Pombe Magufuri yitabye Imana

  1. Fulgencie March 18, 2021 at 5:12 am

    Naruhukire mu mahoro

Comments are closed.