Perezida Kagame ntashyigikiye ko gutuka no gusebya umukuru w’Igihugu bijya mu byaha mpanabyaha

Itangazo rituruka muri Perezidansi ya Repubulika ryo kuwa 25 Mata 2019 rivuga ko Perezida Kagame adashyigikiye icyemezo urukiko rw’ikirenga rwafashe cyo kugumisha mu byaha mpanabyaha gutuka no gusebya umukuru w’Igihugu mu gihe kubandi bayobozi cyashyizwe muri mbonezamubano.

Kuwa 24 Mata 2019 nibwo urukiko rw’Ikirenga rwafashe umwanzuro w’uko icyaha cyo gutuka no gusebya Umukuru w’Igihugu bijya mubyaha mpanabyaha, mu gihe kubandi bayobozi b’Igihugu rwanzuye ko byitwa Mbonezamubano.

Nyuma y’iki cyemezo cy’urukiko, Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga bidakwiye ko ashyirirwaho umwihariko ngo kuko nawe ari umuyobozi w’igihugu nk’abandi.

Mu itangazo ryasohowe na Perezidansi ya Repubulika risubiza ku mwanzuro w’Urukiko rw’ikirenga, rigira riti ” Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu”.

Rikomeza riti” Perezida ariko ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho”.

Uyu mwanzuro w’urukiko rw’Ikirenga waje ushingiye ku cyifuzo cy’umunyamategeko Richard Mugisha, wari waregeye urukiko kugira ngo ruhanagure ingingo eshatu mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse umwaka ushize wa 2018.

Umunyamategeko Mugisha, izi ngingo yasabaga urukiko ko rwahanagura ni Ingingo ya 154 yahanaga abaharabika imyemerere y’amadini, hakaba iya 233 yahanaga abasebya abayobozi b’igihugu.

Kuri izi ngingo ebyiri, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga, Prof Rugege Sam, yavuze ko zidafite ishingiro kuko zivuga ibitandukanye n’ibikubiye mu Itegeko Nshinga riha uburenganzira abanyarwanda gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

Ku ngingo ya 236 ihana abasebya umukuru w’Igihugu, Prof Sam Rugege yashimangiye ko yo ari ndakorwaho. Ashimangira ko Perezida wa Repubulika akwiye kurindwa abamuharabika bitewe n’inshingano zikomeye afite mu gihugu.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kuri izi ngingo, niho Perezida Paul Kagame yahereye agaragaza ko adakwiye gushyirirwaho umwihariko, asaba ko no kuriwe bitaba mpanabyaha, gusa avuga ko yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho. Ibyatangajwe na Perezida Kagame byashimishije abanyamakuru bari bamaze igihe basaba ko ibi byareka kugirwa mpanabyaha.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →