Perezida Kagame n’Umufasha we, imyaka 27 irashize biyemeje kubana

Ku italiki nk’iyi ya 10 Kamena 1989 nibwo Kagame Paul ( ataraba Perezida) yambikanye impeta yo kubana akaramata na Jeanette Nyiramongi.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki ya 10 Kamena 2016, Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeanette Kagame Nyiramongi, barizihiza Isabukuru y’imyaka 27 bamaranye babana nk’umugabo n’umugore.

Ubukwe bwa Perezida Kagame na Jeanette Nyiramongi, bwabereye i Kampala mu gihugu cya Uganda Taliki 10 Kamena 1989 habura gusa umwaka umwe n’amezi hafi 4 ngo atabare u Rwanda.

Aba bombi nkuko Imana yabahuje, yanabahaye urubyaro, umuryango w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame na Jeanette Kagame Nyiramongi bafitanye abana bane.

Imfura muri uyu muryango ni Ivan Kagame akurikirwa na Ange Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame ari we bucura bwabo.

Ikinyamakuru intyoza.com cyifurije Perezida Paul Kagame n’umufasha we Jeanette Kagame Nyiramongi, isabukuru nziza y’imyaka 27 biyemeje kubana akaramata.

Isabukuru nziza y’imyaka 27 mushinze urugo, mwiyemeje kubana akaramata.

Happy 27th Wedding Anniversary.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →