Perezida Kagame yasabye ko imigabane Leta ifite muri CIMERWA ivanwamo vuba na bwangu

Guhenda kwa Ciment n’igihombo uruganda rwa CIMERWA rugira kigahora kijya kuri Leta nyamara abandi bunguka, CIMERWA ikibwira ko Leta hari icyo yayifasha mu guhagarika Ciment ziva hanze kuko ifitemo imigabane, bitumye none tariki 9 Werurwe 2019 Perezida Kagame ubwo yari mu mwiherero wa 16 w’abayobozi asaba ko vuba na bwangu imigabane yose Leta irufitemo ikurwamo.

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’abayobozi batandukanye bari mu mwiherero wa 16 w’abayobozi uri kubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro, yasabye ko vuba na bwangu imigabane Leta ifite mu ruganda rwa CIMERWA igomba gukurwamo rugasigara mu maboko y’abikorera bitewe n’igihombo ruhora ruteza leta kandi abandi bunguka.

Gusaba ko iyi migabane ikurwa muri uru ruganda, ahanini ngo ni ukubera igihombo ruteza leta nyamara abandi bunguka. Kubera ko Leta ifitemo imigabane, uruganda ngo rwibwira ko hari icyo yarufasha nko kuba yahagarika Ciment ziva hanze kugira ngo rucuruze, ibi Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka.

Hejuru yo kugira igihombo kigera no kuri leta kuko ifitemo imigabane, Perezida Kagame yanavuze ko atiyumvisha uburyo na Ciment ikorwa n’uru ruganda ihenda mu gihe ije ivuye hanze nka Uganda na Tanzaniya igura make. Yasabye inzego zose bireba ko imigabane ya Leta ikurwamo.

Yaba Minisitiri w’intebe Dr Ngirente, yaba na Minisitiri Soraya ufite ubucuruzi n’inganda mu nshingano, bijeje Perezida Kagame ko mu gihe kitarenze ukwezi kumwe ni ukuvuga mu ntangiriro y’ukwezi kwa kane bazashyira imigabane ya Leta y’u Rwanda ku isoko bityo uruganda rugaharirwa abikorera gusa aho kugira ngo Leta ibe ariyo ihora mu gihombo.

Perezida Paul Kagame, yanasabye kandi ko ibyo gukura imigabane ya Leta mu bigo bigaragara nk’ibiyihombya bidakwiye kugarukira kuri CIMERWA gusa, ko ahubwo no mu bindi bigo Leta ifitemo imigabane bikaba ntacyo biyimariye uretse igihombo iyo migabane ivanwa yo.

Uruganda rwa CIMERWA, ruherereye mu Bugarama mu karere ka Rusizi, rukaba ruri mu maboko ya Sosiyeti y’abanyafurika y’epfo. Leta y’u Rwanda kimwe na bimwe mu bigo byayo nka RSSB bifitemo imigabane 49% ariyo igomba gukurwamo byihuse.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →