• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama 5 mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali

Umwanditsi
August 16, 2019

Mu gihe umujyi wa Kigali witegura gutora umuyobozi wawo muri iki cyumweru kirimo gusozwa,  ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama 5 mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Abajyanama bashyizweho na Perezida Paul Kagame uko ari batanu ni; Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr Ernest Nsabimana.

Ishyirwaho ry’aba bajyanama rije mbere y’uko haterana inama njyanama y’umujyi wa Kigali igomba kuzatorwamo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nyuma y’aho uwari Umuyobozi wawo aherewe imirimo mishya yo kujya guhagararira u Rwanda ( Ambassador) i Mahanga.

Aba bajyanama kandi uko ari batanu bagomba kuziyongeraho abandi batandatu bagomba guturuka mu turere uko ari dutatu tugize umujyi wa Kigali aritwo; Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Mu itegeko rishya rigena imitegekere n’imiterere y’Umujyi wa Kigali, hateganijwe ko uyu mujyi ugira abajyanama 11, aho batanu muri bo bashyirwaho na  Perezida wa Repubulika, abandi bagatorerwa mu turere tugize umujyi wa Kigali. Aba batorwa bagizwe na babiri babiri, umugore n’umugabo muri buri Karere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga