Perezida Kagame yashyizeho abajyanama 5 mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali

Mu gihe umujyi wa Kigali witegura gutora umuyobozi wawo muri iki cyumweru kirimo gusozwa,  ku mugoroba wo kuri uyu wa 16 Kanama 2019 ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama 5 mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Abajyanama bashyizweho na Perezida Paul Kagame uko ari batanu ni; Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr Ernest Nsabimana.

Ishyirwaho ry’aba bajyanama rije mbere y’uko haterana inama njyanama y’umujyi wa Kigali igomba kuzatorwamo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nyuma y’aho uwari Umuyobozi wawo aherewe imirimo mishya yo kujya guhagararira u Rwanda ( Ambassador) i Mahanga.

Aba bajyanama kandi uko ari batanu bagomba kuziyongeraho abandi batandatu bagomba guturuka mu turere uko ari dutatu tugize umujyi wa Kigali aritwo; Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Mu itegeko rishya rigena imitegekere n’imiterere y’Umujyi wa Kigali, hateganijwe ko uyu mujyi ugira abajyanama 11, aho batanu muri bo bashyirwaho na  Perezida wa Repubulika, abandi bagatorerwa mu turere tugize umujyi wa Kigali. Aba batorwa bagizwe na babiri babiri, umugore n’umugabo muri buri Karere.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →