Perezida Mohamed Beji Caid Essebsi wa Tuniziya yitabye Imana

Itangazo ryatanzwe n’ibiro bya Perezidansi ya Tuniziya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga 2019 rivuga ko Mohamed Beji Caid Essebsi wari Perezida w’iki gihugu yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko.

Perezida Essebsi ku myaka 92 y’amavuko yari amaze igihe yaribasiwe n’uburwayi. Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2019 umuhungu we yari yatangaje ko Se arembye cyane ndetse ahita ashyirwa mu bitaro.

Perezida Essebsi yari aherutse kuva mu bitaro kuwa 01 Nyakanga 2019 ndetse nyuma y’aho akaba yaragaragaye mu ruhame inshuro ebyiri. Yagiye kubutegetsi nyuma y’ihirikwa rya Zine El Abidine ben Ali mu mwaka wa 2011 ryanakurikiwe n’impinduramatwara zashyize hasi abategetsi mu bihugu by’abarabu nka Misiri na Libiya. Yatowe n’abaturage binyuze mu mucyo mu mwaka wa 2014.

Perezida Essebsi, yitabye Imana habura amezi make ngo igihugu cye kijye mu matora y’intumwa za rubanda n’ay’umukuru w’Igihugu ateganijwe mu kwezi k’Ukwakira n’Ukuboza uyu mwaka wa 2019. Ni amatora yari yaratangaje ko atazitabira, ko ahubwo asaba ko yazasimburwa n’ukiri muto.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →