• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Perezida Museveni yashimagije ishoramari ry’ubushinwa ahakana gutanga ingwate y’ikibuga cy’indege

Umwanditsi
December 7, 2021

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ishoramari bwite ry’Abashinwa riri kwiyongera muri Uganda mu gihe iry’iburengerazuba riri gutakaza ubushake bwo gushorayo imari. Yahakanye yivuye inyuma ko atatanze ingwate y’ikibuga cy’indege kimwe rukumbi iki gihugu gufite.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru Reuters, Museveni yahakanye ko igihugu cye cyaba cyaratanzeho ingwate ikibuga cy’indege mpuzamahanga cyonyine Uganda ifite. Yavuze ko Uganda igiye gusinya amasezerano n’abashoramari b’Abashinwa yo gushora imari mu buhinzi no gukora amafumbire, gutunganya amabuye y’agaciro, n’ubudozi.

Yagize ati: “Kompanyi z’iburengerazuba zatakaje urugamba; ntizigifite amaso yo kubona amahirwe. Ariko Abashinwa babona ayo mahirwe, maze bakaza, kandi bari gukomanga, bari kuza bashishikaye. Ariko (kompanyi z’iburengerazuba) baratunze cyane. Ntacyo bibabwiye”.

Kompanyi za Leta y’Ubushinwa n’abashoramari bigenga baho bamaze igihe biganje mu ishoramari muri Africa, baguriza ibihugu miliyari z’amadorari nka kimwe mu mushinga wa Perezida Xi Jinping bise Belt and Road Initiative (BRI).

Ikigo Uganda Investment Authority nkuko BBC ibitangaza, kivuga ko iki gihugu ari icya gatatu muri Africa mu bihugu bijyamo ishoramari rinini rivuye mu Bushinwa. Gusa iyo mikoranire ntiburamo ibihato.

Iperereza ry’inteko ishingamategeko ya Uganda ryanzuye ko Ubushinwa hari inguzanyo ya miliyoni 200$ bwahaye Uganda bugashyiraho ingingo yo kuba bwafatira ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu gihe itishyuwe neza.

Museveni yahakanye yeruye gutanga ingwate y’ikibuga cy’indege. Yabwiye Reuters ati: “Sinibuka ntangaho ingwate ikibuga cy’indege cyangwa ikindi kintu.” Yongeraho ko Kampala izishyura ibyo igomba Ubushinwa. Ati: “Nta kibazo, bazishyurwa”.

Imigambi yo kubaka ibikorwa remezo no gushyigikirwa mu bya politiki yatumye ubutegetsi bwa Museveni bufata inguzanyo nini z’Ubushinwa mu myaka 10 ishize. Mu kurwanya ruswa, Museveni yemeye ko hakenewe kongerwa umuhate.

Icyegeranyo ku gukorera mu mucyo cya Transpaency International cya 2020 gishyira Uganda ku mwanya wa 142 mu bihugu 179. Museveni ati: “Turacyayirwaya. Sinakwirata ko hari intambwe twateye – mbere ntabwo rwose twashyiraga ingufu kuri ruswa”, yongeraho ko ubu iri mu byibanze ari kurwanya muri manda ye ya gatandatu.

Museveni yavuze ko ubu kandi bari kurwanya iterabwoba mu bitero ingabo za Uganda ziri gukorana n’iza DR Congo ku mutwe wa ADF ashinja ibisasu by’ubwiyahuzi biheruka kwica abantu i Kampala.

Yavuze ko we na Perezida wa DR Congo bayobora ibyo bitero, abajijwe niba babifatanya n’u Rwanda – narwo rufite ibibazo ku mutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo – yirinze gusubiza icyo kibazo.

Kuwa gatanu, Uganda yatangaje ko ingabo zayo zizaguma muri DR Congo kugeza batsinze abarwanyi ba ADF.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga