Perezida Obama, yakomoreye Vietnam kuba yagura intwaro

Umukuru w’Igihugu cya Leta zunze ubumwe za America Balack Hussein Obama, yatangaje ko igihugu cya Viyetinamu gishobora kugura ibirwanisho.

Mu rugendo umukuru wa Leta zunze ubumwe za America arimo muri Viyetinamu, yatangaje ko iki gihugu gishobora gukurirwaho ibihano kibaba cyakwemererwa kugura ibirwanisho.

Urugendo rwa Perezida Obama muri iki gihugu, rugamije ahanini kongera kugarura ubucuti n’imibanire myiza hagati ya Viyetinamu ndetse na America.

Perezida Obama, biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere Taliki ya 23 Gicurasi agirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abategetsi ba Viyetinamu.

Kuba Viyetinamu yakurirwaho ibihano, ibiro by’umukuru w’Igihugu cya Leta zunze ubumwe za America byatangaje ko bizaterwa n’uburyo kizaba kitwaye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibihano byashyiriweho igihugu cya Viyetinamu bibuza kugura intwaro byashyizweho mu mwaka wa 1984.

 

Intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →