Perezida Paul Kagame akuye amata ku munwa bamwe bajyaga muri “Misiyo” zidasobanutse

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu mwiherero wa 13 uhuje abayobozi bakuru b’Igihugu, i Gabiro yiyamye abayobozi bahora muri misiyo.

Perezida Paul Kagame mu Ijambo rye, mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu kigo cya Gisirikare, yabwiye abayobozi batandukanye ko Ingendo (Mission) zitagize icyo zungura igihugu ahubwo zo kwishimisha kuri bamwe zigomba guhagarara.

Perezida Kagame, avuga ko nubwo atafunga ngo abagenda be kugira aho bajya kubera igihugu kigomba kugira uko kibana neza n’ibindi bihugu, ariko ngo abayobozi bajya muri izo misiyo bagomba gusobanura neza inyungu z’igihugu muri izo ngendo.

Ku kuba bamwe bashobora kwitwaza ko wenda igihugu kitabatangaho amafaranga kuko bagenda ku butumire bityo bakishyurirwa n’ababatumiye, perezida kagame yavuze ko ibyo nabyo bigomba gusobanuka ngo kuko ugiye aba ataye akazi ke yagombaga gukora.

Kwihangana kwa Perezida Kagame ngo kugiye gushira, avuga ko yihanganye, yahendahenze ndetse yavuze kenshi ariko ngo nta cyahindutse bityo ngo bigomba guhagarara.

Perezida Kagame ati “Ubu noneho byageze ku rundi rwego, mujya mwumva ikintu bita East African Community, ubu iyi community iri kuduhenda bikabije”. kuri Perezida Kagame, ngo agiye kwigira kuri Perezida Magufuri wa Tanzaniya mu kugabanya ibyo Igihugu gitakaza bitewe na bamwe mubayobozi.

Mu mwiherero kuri bamwe ibibazo ni byose.
Mu mwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, kuri bamwe ibibazo ni byose.

Hari bamwe Perezida Kagame yatunze urutoki ndetse yibaza niba basigaye bafite ibiro Arusha muri Tanzaniya n’ahandi, aba usanga ngo umwanya baha akazi kabo mu gihugu ariwo muto ugereranije nuwo baba bari hanze mubindi bihugu.

Perezida Kagame, anibaza niba aba bantu baba barabonye indi mirimo cyangwa se bafite abandi bakorera kuko ngo usanga bahora basimburana mu ngendo kugera n’aho akora inama ya guverinoma hari nk’abaminisitiri batanu badahari nuje yaba agikandagira agahita agenda.

Banyiri amatwi yo kumva babwiwe, ni bakuruguture amatwi yabo ndetse bahine akarenge kuko perezida Kagame aragaragaza ko atazihanganira abakomeza gupfusha ubusa umutungo w’Igihugu bajya mu ngendo zibungura gusa mu gihe igihugu cyo gikomeza guhomba kubera bo.

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

 

 

 

 

Umwanditsi

Learn More →