Perezida Trump yatanze imbabazi ku mfungwa zirimo n’abamubaga hafi ubwo yiyamamazaga

Perezida wa Amerika Donald Trump yababariye uwahoze ashinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza Paul Manafort, uwari umujyanama we Roger Stone ndetse na bamwana we (se w’umugabo w’umukobwa we).

Manafort yafunzwe mu 2018 nyuma y’iperereza ryacyekaga uruhare rw’Uburusiya mu matora ya perezida wa Amerika ya 2016. Mu gihe gishize, Trump yari yaroroheje ku gihano cy’igifungo cya Roger Stone wahamijwe icyaha cyo kubeshya inteko ya Amerika.

Aba bagabo batatu bari mu bantu 29 bahawe imbabazi za nyuma za perezida mbere y’uko mu kwezi gutaha ava mu biro agahigamira mugenzi we watowe.

26 muri bo bahawe imbabazi zisesuye mu ijoro ryo kuwa gatatu, abandi batatu bo perezida yoroheje ku bihano byabo.

Perezida wa Amerika kenshi iyo agiye kuva mu biro atanga imbabazi kuri bamwe mu mfungwa. Kuva kuri George HW Bush ubu Perezida Trump niwe ukoresheje ubu bubasha akababarira imfungwa nkeya.

Paul Manafort wari ufungiye mu rugo rwe kuva mu kwezi kwa gatanu, kubera gutinya ko yakwandurira coronavirus muri gereza, yahise yandika kuri Twitter ko “…nta magambo yasobanura uburyo ashimiye”.

Roger Stone we bite?

Nawe yahamijwe kubeshya inteko ya Amerika ko atagerageje kuvugana na Wikileaks, urubuga rwasohoye amakuru abangamiye Hillary Clinton, mukeba wa Trump mu matora ya 2016.

Kuwa gatatu nijoro, uyu mugabo w’inshuti ya Trump y’igihe kirekire, yishimiye ko koroshya igihano ubu kwahindutse imbabazi zisesuye.

Ikinyamakuru Politico kivuga ariko ko yavuze ko n’ubundi yari yararenganyijwe “mu rubanza rufite imvo za politiki”.

Stone kandi yari amaze igihe asaba Trump ko mbere yo kuva muri White House yanababarira Julian Assange uri mu bashinze Wikileaks na Edward Snowden wahoze akorera National Security Agency agasuka amabanga menshi hanze.

Naho bamwana we Charles Kushner?

Nkuko BBC ibitangaza, Kushner, umuherwe washoye imari mu byo kubaka inzu zo guturamo akaba na se wa Jared Kushner umugabo wa Ivanka Trump nawe ari mu baraye bababariwe.

Mu 2004 yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kubera ibyaha birimo kunyereza imisoro no gukorera amabi abatangabuhamya. Igihano cye kikagenda gisubikwa. Kuwa kabiri Trump nabwo yari yababariye abandi bantu 15 abandi batanu nabo yoroshya ibihano byabo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →