• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu
10/03/26
Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho
10/03/26
Umuco wacu muwurinde ico-Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa
10/03/26
Kamonyi: Hatangijwe gahunda yihariye, idasanzwe yahawe izina,“ TUGANIRIRE MU MUDUGUDU”

Perezida Uhuru Kenyatta yasabye Visi Perezida we, William Ruto kwegura

Umwanditsi
May 2, 2022

Umukuru w’Igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, yasabye umwungiriza we, William Ruto, kwegura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wungirije mu gihe kutumvikana kwabo gukomeza kwiyongera. Ni mu gihe mu kwezi kwa Munani uyu mwaka muri iki gihugu hateganijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kenyatta, ashinja uyu bahoze bafatanije urugamba rwa Politiki, kuba adakora ibikwiye ngo afashe Kenya kwikura mu ngorane z’ubukungu, zirimo no kuba ubuzima buhenze.

Visi Perezida William Ruto, ubwo yasubizaga Perezida Uhuru Kenyatta abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Leta imaze imyaka ibiri idahurira mu nama, anasa n’uvuga ko yakumiriwe.

William Ruto ariko, arashaka gusimbura Perezida Uhuru Kenyatta, byitezwe ko ava ku butegetsi manda ye ya Kabiri arimo nirangira. Ariko uyu mukuru w’Igihugu cya Kenya, yashyigikiye uwo bahoze ari abakeba, umunye-Politiki ubimazemo igihe ariko atavuga rumwe na Leta, Raila Odinga.

Hari impungenge z’uko ubukeba bwa Politiki bushobora gutuma haba imyiryane mu gihe cy’amatora ari bugufi kuba. Aya matora y’umukuru w’Igihugu muri Kenya nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, akunze kurangwa n’amakimbirane, aho usanga abantu batari bake banahasiga ubuzima.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5935 Posts

Politiki

4184 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1043 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga