Perezida wa Gabon yahiritswe ku butegetsi n’abamurinda ( Coup d’Etat)

Ali Bongo Ondimba, Perezida w’Igihugu cya Gabon yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bashinzwe ku murinda. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 7 Mutarama 2019. Bongo, amaze igihe gisaga amezi 2 yivuza ari hanze y’igihugu, yabanje kuvurirwa muri Maroc, ubu bivugwa ko ari muri Saudi Arabia.  

Mu guhirika ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo Ondimba, abasirikare bashinzwe kumurinda bafashe Radiyo y’Igihugu n’ahantu h’ingenzi, batangaza ko barimo gusubiza ibintu mu buryo.

Mu hakomeye izi ngabo zirimo kugenzura harimo n’umurwa mukuru w’iki gihugu ariwo Libreville. Abasirikare n’imodoka z’igisirikare nibo bagenzura umujyi.

Mu itangazo rigufi ingabo zahiritse ubutegetsi zacishije kuri Radiyo y’Igihugu, zatangaje ko zigamije kugarura Demokarasi.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga kandi, ngo aba basirikare batangaje ko igihugu kigiye kuba kiyoborwa n’inama y’igihugu yo kugarura ituze( national Restoration Council).

Gabon ni kimwe mu bihugu bikize kuri peterori. Abo mu muryango wa « Bongo » bamaze ku butegetsi bw’iki gihugu imyaka 50 babusimburanwaho. Guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba byabaye murukerera saa 03 :00 GMT, ari nabwo Radio yafashwe.

Perezida Ali Bongo Ondimba, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2009 abusimbuyeho se umubyara ariwe Omar Bongo.

Ihirikwa ku butegetsi rya perezida Ali Bongo ribaye mu gihe nta minsi igera kuri ibiri ingabo za Amerika zigeze muri iki gihugu mu butumwa byavuzwe ko zije gukurikirana ibya Kongo kubera umwuka utari mwiza uhavugwa nyuma y’amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye tariki 30 Ukuboza 2018.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →